00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Roma ntiyubatswe mu munsi umwe: Umutoza wa Rayon nyuma yo kunganya na Etincelles FC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 December 2025 saa 11:55
Yasuwe :

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yagaragaje ko akeneye igihe kugira ngo agera ku musaruro abafana b’iyi kipe bifuza.

Yabigarutseho nyuma yo kunganya na Etincelles FC igitego 1-1 mu mukino wa mbere muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ferry yavuze ko uyu mukinnyi wamweretse ko hari byinshi akeneye gukosora mu maguru mashya by’umwihariko imyitwarire n’imitekerereze y’abakinnyi.

Ati “Ntabwo nishimiye imyitwarire nabonye, haba dufite umupira cyangwa tutawufite. Hari ibintu bimwe bitagomba gukomeza gutya, nabibwiye abakinnyi kandi ni inshingano zanjye kubikosora.”

Yakomeje agira ati “Hari ibigomba gukosorwa tukaba abanyamwuga. Roma ntabwo yubatswe mu munsi umwe. Hari ibyo tugomba gukosora buri kintu kikajya mu mwanya wacyo. Guhera ku wa Mbere tugiye gutangira gukora cyane.”

Nubwo uyu mutoza avuga ibi, aheruka guhabwa amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Kunganya na Etincelles FC byatumye Gikundiro iguma ku mwanya wa karindwi igira amanota 21 irushanwa umunani na Police FC ya mbere.

Mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona, Rayon Sports izakira AS Muhanga ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026.

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry yagargaje ko afite akazi gakomeye ko gukosora byinshi yasanze muri iyi kipe
Ndikumana Asman ni we watsinze igitego cya Rayon Sports
Ishimwe Djabilu na Niyonkuru Sadjat bishimira kwishyura igitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages