Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bafatwa nk’abakinnyi bahanganye igihe kire, bari mu bazaba bahanzwe amaso mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique hagati ya Kamena na Nyakanga uyu mwaka.
Aba bakinnyi bombi bahurijwe hamwe na Kylian Mbappé ukinira u Bufaransa na Vinícius Júnior wa Brésil mu mashusho yo kwamamaza ya LEGO yakoze igikombe cyayo, yashyizwe ahagaragara ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026.
Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambanga n’iki kigo gikora ibikinisho byifashishwa mu kubaka ibintu bitandukanye mu duce twa pulasitiki, agaragaramo Messi, Ronaldo, Mbappé na Vinícius buteranya Igikombe cy’Isi bifashishije utwo duce dukorwa na LEGO.
Cristiano Ronaldo agaragara ari gusoza iki Gikombe cy’Isi cya LEGO mbere y’uko Vinicius agikurura agasimbuza agace yari amaze gushyiraho.
Mbappé na we ashyira agace ka nyuma kuri iki gikombe mbere y’uko buri wese agishyira hejuru isura ye yakozwe na LEGO.
Ni uburyo bushya bwashyizweho na LEGO aho abafana batandukanye bashobora gukora Igikombe cy’Isi cyabo cyangwa bagakora aba bakinnyi uko ari bane mu buryo basanzwe bagaragaramo.
Hifashishijwe ibikoresho bya LEGO, umufana ashobora kubaka igishushanyo cya Cristiano Ronaldo yishimira igitego mu buryo bwe buzwi nka "Siuuu!" cyangwa atera umupira yigaramye mu gihe kuri Lionel Messi ashobora kubaka igishushanyo cye atunze intoki hejuru cyangwa asa n’ucenga abandi bakinnyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!