00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ronaldo yasabiye abafana baririmbye izina rya Jota guhagarikwa burundu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2026 saa 05:16
Yasuwe :

Cristiano Ronaldo yasabye ko abafana baririmbiye Rúben Neves izina rya Diogo Jota witabye Imana bahagarikwa burundu, ntibongere kwemererwa kugaragara kuri stade.

Jota wakiniraga Liverpool, yapfuye muri Nyakanga umwaka ushize afite imyaka 28, azize impanuka y’imodoka. Yari inshuti magara ya Neves bakinanye muri Wolverhampton Wanderers no mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Mbere y’uko Al-Hilal ya Neves itsinda Al-Taawoun ibitego 6-0 mu mukino wa Shampiyona ya Arabie Saoudite wabaye ku wa Gatandatu, bamwe mu bafana bumvikanye bamuhamagara mu izina rya “Jota”.

Ronaldo ukinira Al-Nassr muri iyo Shampiyona, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Shampiyona igomba kugira icyo ikora, igahana imyitwarire nk’iyi y’abafana.”

Yakomeje ati “Ibi ntibikiri umupira w’amaguru; hagomba kubaho umupaka. Abitwara gutya ntibakagombye kongera kwemererwa kwinjira kuri stade.”

Amashusho agaragaza Neves akomera amashyi abo bafana mu buryo bwo kubereka ko atishimiye ibyo bakoraga, mbere yo gutunga urutoki mu kirere akongera akabareba. Nyuma y’umukino yabwiye abanyamakuru ati “Nizeye gusa ko batajya gusenga nyuma y’ibyo bakoze.”

Neves uri mu bateruye imva yarimo umubiri wa Jota, ubu yambara nimero 21 mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal mu rwego rwo kumwibuka. Afite kandi igishushanyo ku kaguru kigaragaza bombi bahoberanye. Ni mu gihe Ronaldo yakinanye na bo bombi muri Portugal.

Jota yapfanye na murumuna we André Silva mu mpanuka yabereye mu Ntara ya Zamora muri Espagne.

Nyuma yo kuva muri Wolves, yerekeje muri Liverpool mu 2020, ayitsindira ibitego 65 mu mikino 182. Mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, yatangiye kuyikinira mu 2019, ayitsindira ibitego 14 mu mikino 49.

Cristiano Ronaldo yasabye Saudi Pro League ko ifatira ibihano abafana baririmbye izina rya Jota ku wa Gatandatu
Ni indirimbo zaririmbwe hagamijwe gusembura Neves wari inshuti ya Jota, mu mukino wa Saudi Pro League wabaye ku wa Gatandatu
Neves ukinira Al-Hilal yarakajwe n'izi ndirimbo
Jota wakiniraga Liverpool, yakinanaga na Cristiano Ronaldo mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal, mbere yo kwitaba Imana mu 2025
Neves na Jota bakinanye muri Wolves no mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal
Mu Gikombe cy'Isi cyabaye uyu mwaka, ikipe yose ya Portugal yafashe umwanya wo kwibuka Jota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages