Uyu musore ukina mu kibuga hagati, byari byitezwe ko agomba gusanga abandi muri Bénin ku wa Mbere tariki ya wa 20 Werurwe 2023, ariko ntiyigeze yerekezayo ahubwo yabanje guca mu Rwanda kugira ngo ashakirwa ibyangombwa.

Asanzwe akinira FC Zimbru Chișinău. Nyuma yo guhamagarwa yasanze pasiporo ye yararangiye, biba ngombwa ko agaruka mu Rwanda kwifotoza akabonerwa indi.

Nibiba ngombwa ibyo akeneye byose akabibonera igihe, Rubanguka azagaragara ku mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 27 Werurwe 2023 i Huye.

Ibibazo by’ingendo bikomeje kugorana kuri bamwe mu bakinnyi b’Amavubi kuko na Mutsinzi Ange, yagize ikibazo cy’indege yagombaga kumutwara bikaba ngombwa ko aca mu Rwanda.

Rubanguka Steve ntabwo azakina umukino ubanza w'Amavubi
Rubanguka Steve ntabwo azakina umukino ubanza w'Amavubi