Abagwiriwe n’iki kirombe ni Musabyimana Yves w’imyaka 15, Nyiramariro Chantal w’imyaka 53 na Faida Pelagie w’imyaka 33 ari na we wahise yitaba Imana.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Gakwaya Eulade, wagiriye inama abaturage yo kwirinda kujya mu birombe bitujuje ibyangombwa.
Yagize ati “ Ejo abaturage batatu bagwiriwe n’ikirombe bacukura umucanga, umwe ahita yitaba Imana. Undi mugore n’umwana bajyanywe kwa muganga. Turagira inama abaturage kwirinda kujya mu birombe bitujuje ibyangombwa.”
Ibi byaherukaga ku itariki ya 31 Kanama 2017, ubwo umubyeyi w’abana batandatu yagwirwaga n’ikirombe aho yacukuraga itaka mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.



















TANGA IGITEKEREZO