Uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati, ni umwe mu bo APR FC yatandukanye na bo mu mpeshyi iheruka, kuko yari yarasoje amasezerano ye ariko impande zombi ntizumvikane ku ngingo zo kuyongera.
Ibi byamuhaye amahirwe yo gushaka ahandi yakwerekeza, ku ikubitiro havugwa ikipe ya Rayon Sports, ariko na yo ntiyavugana na yo mu buryo bugragara, aha agaciro gushakira mu makipe yo hanze y’u Rwanda.
Ikipe yamugiriye icyizere ni Al-Tahaddi SC Benghazi, ho yemeranyije na yo gushyira umukono ku masezerano y’umwaka.
Iyi kipe yagiyemo yashinzwe mu 1954, ifite ibikombe bitatu bya shampiyona, gusa icya nyuma igiheruka mu 1997.
Ruboneka Jean Bosco anakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ariko ntabwo ari mu bitabajwe mu mikino iheruka yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika u Rwanda rwatsindiyemo Liberia na Cap-Vert.
Yageze muri APR FC muri 2020 avuye muri AS Muhanga, yo akaba yari yarayigezemo muri 2016.
Muri Libya asanzeyo abandi bakinnyi b’Abanyarwanda nka Nshuti Innocent ukinira Al Wefaq Ajdabiya na Nsabimana Aimable wa Assabah SC.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!