U Rwanda ruzakina iyi mikino yombi yo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu mwaka utaha.

Umwe mu mico imenyerewe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ni uko abakinnyi bashya, bahamagawe bwa mbere, bakirwa na bagenzi babo mu buryo bwihariye bujya gusa no kunyuzurwa.

Mu Amavubi, akenshi abo bakinnyi bashya basabwa kuririmba.

Ruboneka Jean Bosco ukinira APR FC, ni umwe mu bakinnyi bato bari mu mwiherero w’Amavubi uyu munsi. Yavuze ko guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe Nkuru ari iby’agaciro.

Ati “Guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu bwa mbere ukongera ugahamagarwa mu Ikipe Nkuru ni ikintu gikomeye cyane, ku mukinnyi ni ikintu cy’agaciro.”

Yakomeje avuga ko atigeze anyuzurwa na bagenzi be yasanze mu Amavubi, ariko yabwiwe ko bagira umuco wo kuririmba ku bakinnyi bashya, gusa ngo we yasabwe kubyina.

Ati “Uko nabitekerezaga nasanze bihabanye, nasanze ari abantu baganira, bishima, nasanze ari byiza cyane. Oya, ntabwo bigeze bannyuzura uretse kuba waririmba kandi batubwiye ko ari umuco wabo, uwagiye uza wese yararirimbye. Narabyinnye njyewe, ntabwo naririmbye.”

Ruboneka Jean Bosco yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu hitegurwa Shampiyona Nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2020, yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021.

Mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, u Rwanda ruzabanza kwakira Mozambique ku wa 24 Werurwe mbere yo gusura Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021.

Mu gihe hasigaye iyo mikino ibiri, Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota abiri. Cameroun ifite amanota 10 ku mwanya wa mbere, ikurikirwe na Mozambique inganya na Cap-Vert amanota ane.

Inkuru bifitanye isano: Kunnyuzura, Gutegekwa ibyo kurya,…imibereho y’abakinnyi b’Amavubi mu mwiherero (Amafoto)

Ruboneka Jean Bosco yavuze ko yasabwe na bagenzi be kubyina ubwo yageraga mu mwiherero w'Amavubi
Ruboneka Jean Bosco yavuze ko yasabwe na bagenzi be kubyina ubwo yageraga mu mwiherero w'Amavubi
Iyabivuze Osée na Ruboneka Jean Bosco mu myitozo y'Amavubi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Iyabivuze Osée na Ruboneka Jean Bosco mu myitozo y'Amavubi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ruboneka Jean Bosco ari mu bakinnyi bato bari mu Ikipe y'Igihugu uyu munsi
Ruboneka Jean Bosco ari mu bakinnyi bato bari mu Ikipe y'Igihugu uyu munsi
Amavubi ari kwitegura imikino ibiri azahuramo na Mozambique na Cameroun mu mpera z'uku kwezi
Amavubi ari kwitegura imikino ibiri azahuramo na Mozambique na Cameroun mu mpera z'uku kwezi

Amafoto: FERWAFA