Ni muri Tombola yabaye kuri uyu wa Kane, isiga amakipe ahagarariye Akarere ka CECEFA yose amenye amatsinda aherereyemo n’amakipe bazatahana.
Scandinavia Women Football Club ihagarariye u Rwanda, iri mu itsinda rya Gatatu (C) aho iri kumwe na FAD yo muri Djibouti na Vihiga Queens yo muri Kenya.
Andi matsinda ni irya mbere (A) ririmo Lady Doves yo muri Uganda, PVP Buyenzi y’i Burundi na Simba Queens yo muri Tanzania. Itsinda rya Kabiri (B) ririmo Comm. Bank of Ethiopia yo muri Ethiopia, YEI Joint Stars yo muri Sudani y’Epfo na New Generation Queens yo muri Zanzibar.
Iri rushanwa rya CECEFA ryo mu mazone biteganyijwe ko rizatangira ku wa 17 Nyakanga 2021 kugeza ku ya 1 Kanama. Buri Zone izahagararirwa n’ikipe imwe.
Bisobanuye ko Igikombe cya CAF Champions League y’abagore kizabera mu Misiri mu mwaka utaha.
Amakipe atandatu ya mbere (imwe muri buri Zone) kongeraho ikipe zo muri Afurika y’Iburengerazuba (Niger, Nigeria, Ghana, Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire na Senagal) kongeraho Misiri yabonye itike kuko izakira irushanwa, ni yo azaba abonye itike yo gukina iri rushanwa.
Ku wa 30 Kamena 2020 ni bwo Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ’CAF’ yemeje ko amakipe y’abagore yabaye aya mbere iwayo agomba kujya akina CAF Champions League. Bisobanuye ko ari ubwa mbere iri rushanwa rigiye gukinwa.
Scandinavia Women Football Club ikomeje kwitegurira mu Karere ka Rubavu aho isanzwe ibarizwa ndetse amakuru avayo avuga ko iyi kipe yongeyemo amasaramo mashya y’abakinnyi yakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!