00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rukundo Abdul Rahman wakiniraga Amagaju yerekeje muri Rayon Sports

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 28 June 2024 saa 10:42
Yasuwe :

Umukinnyi wo hagati ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Abdul Rahman Rukundo yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena, aho aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe ya Rayon Sports.

Uyu musore watsinze ibitego 12 muri Shampiyona iheruka akanatanga imipira umunani yavuyemo ibindi, ku kibuga cy’ indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe akaba yakiriwe n’Umunyamabanga wa Rayon Sports Namenye Patrick, wahise anamutwara ngo bajye kurangizanya na we.

Mu magambo ye atari menshi, Rukundo akaba yatangaje ko aje muri Rayon Sports ngo baganire ibya nyuma bityo abe yasinya, aho iyi kipe ari na yo yamwishyuriye itike y’indege ya Kenya Airways yamuzanye.

Yagize ati: “Navuganye na Rayon Sports ndi i Burundi aho nje ngo tube twarangizanya mbasinyire imyaka ibiri. Gukinira Rayon Sports ni ikintu cyanshimishije kinashimisha umuryango wange cyane cyane papa umbyara”.

Aboul Rahman wakiniraga ikipe y’Amagaju, hashize iminsi yarumvikanye na Rayon Sports ko azayikinira mu mwaka utaha wa shampiyona, aho hari hasigaye ko amafaranga amakipe yombi yumvikanye agera kuri miliiyoni 20 aboneka.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ikipe ya Mukura VC yanagerageje guca inyuma igashaka gusinyisha uno mukinnyi. Iyi ikaba yaregereye Amagaju iyemerera kurenzaho Miliyoni ebyiri kuyo Rayon Sports yatangaga, gusa iyi kipe y’i Nyamagabe irabyanga ivuga ko yarangije kumvikana n’iyi kipe irusha izindi gukundwa mu Rwanda.

Rukundo Abdul Rahman akaba abaye umukinnyi wa gatatu ugiye gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma ya Richard Ndayishimiye yakuye muri Sunrise na Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ wari Kapiteni wa Gorilla FC.

Uyu kandi akaba abaye umukinnyi wa kabiri wakiniraga Amagaju ukomoka i Burundi uguzwe na Rayon Sports ,ni nyuma ya Shaban Hussein Tchabalala waje muri iyi kipe muri 2018, aho ari we watsinze ibitego bibiri byatumye iyi kipe igera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Rukundo Abdul Rahim ni umwe mu bagize uruhare runini mu manota Amagaju FC yabonye
Uyu musore akina imyanya itandukanye mu kibuga aho yigeze no kwifashishwa mu bwugarizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages