00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati y’umutoza Cish n’ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 June 2013 saa 04:39
Yasuwe :

Uwahoze atoza ikipe ya Espoire FC y’i Rusizi Sogonya Hamisi uzwi ku zina rya Cish aratunga agatoki ubuyobozi bw’iyo kipe ko bwamwirukanye amasezerano bafitanye atararangira ndetse muburimo ideni ry’amezi abiri.
Umutoza Hamisi yatangarije IGIHE agira ati “Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC bwanyirukanye amasenzerano yanjye asigaje amezi abiri kuko amasezerano arangira ari uko igikombe cy’amahoro kirangiye,njye rero ku bwajye nibatanyishyura amafaranga yanjye y’amezi 2 baribansigayemo kuko (…)

Uwahoze atoza ikipe ya Espoire FC y’i Rusizi Sogonya Hamisi uzwi ku zina rya Cish aratunga agatoki ubuyobozi bw’iyo kipe ko bwamwirukanye amasezerano bafitanye atararangira ndetse muburimo ideni ry’amezi abiri.

Umutoza Hamisi yatangarije IGIHE agira ati “Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC bwanyirukanye amasenzerano yanjye asigaje amezi abiri kuko amasezerano arangira ari uko igikombe cy’amahoro kirangiye,njye rero ku bwajye nibatanyishyura amafaranga yanjye y’amezi 2 baribansigayemo kuko agomba kurangira tariki 4 Kanama nzitabaza inzego zisumbuye”

Naho umuyobozi w’ikipe ya Espoir FC Habyarimana Marcel we yatangarije IGIHE agira ati “Uyu mutoza koko twamusimbuje undi witwa Ruremesha Antoine,gusa ntaratugezaho ikibazo cy’uko amasezerano ye atararangira,Rero niba yumva ko amasezerano ye atararangira akwiye gushyikiriza ikibazo cye komite maze ikacyigaho”

Abajijwe impamvu yatumye umutoza Sogonya Cish yirukanwa yagize ati “Hari byinshi bikwiriye atakoraga nk’umutoza harimo guha abakinnyi imyitwarire myiza, kuko hari n’abakinnyi twirukanya kubera imyitwarire mibi bagaragazaga Shampiona itararangira nk’uwitwa Papy Cimanga ndetse n’uwitwa Ally”.

Habyarimana yarangije avuga ko ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC nibusanga koko amasezerano y’umutoza Hamisi Sogonya Cish atararangira bazahita bamwishyura amafaranga ye mu buryo bukwiriye.

Ikipe ya Espoire irateganya kugura abandi bakinnyi 4 bakomeye ku buryo izahangana n’andi makipe kuko mur’ iyi Shampiyona ishize yagaragaye ko ifite ikibazo cya ba rutahizamu bazi icyo gukora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages