Nyuma y’aho indirimbo ye “Waka Waka (This Time for Africa)” yaririmbiye igikombe cy’Isi 2010 ikunzwe cyane, Shakira yongeye gusohora iya 2014 yise ’La La La (Brazil 2014) isanze iyari yatoranyijwe ya Pitbull yise ’Ole Ola’, yemejwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).
Ole Ola ya Pitbull yagiye ahagaragara tariki ya 16 Gicurasi 2014 imaze kurebwa kuri Youtube n’abantu basaga miliyoni 38,070,217 mu gihe La La La ya Shakira yasohoye kuwa 22 Gicurasi 2014 yarebwe n’ abantu miliyoni 37,955,701.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rifatanyije na Sony bari bahisemo ko Pitbull afatanyije na Jennifer Lopez n’Umunya Brazil Claudia Leitte ari bo bahawe gukora indirimbo y’igikombe cy’isi.
Muri La La La, Shakira akoreshamo abakinnyi b’umupira w’amaguru nk’Abanyargentina Lionel Messi na Sergio Aguero, Umunyabrazil Neymar, Umunya Espagne Cesc Fabregas n’Umufaransa Eric Abidal.
Indirimbo "La La La (Brazil 2014)" ya Shakira ft. Carlinhos Brown
Muri iyi videwo y’uyu muririmbyi ukomoka muri Colombia irimo kapiteni w’ikipe y’ gihugu cye, Radamel Falcao. Iyi ndirimbo kandi igaragaramo umugabo we, Gerald Pique ukina muri FC Barcelona yo muri Espagne hamwe n’umwana wabo w’umuhungu, Milan.
Nk’uko Shakira yari yakoresheje itsinda ry’abaririmbyi bo muri Afurika y’Epfo, Freshlyground aririmba Waka Waka, muri iyi ndirimbo nshya harimo umuhanzi w’Umunya Brazil, Carlinhos Brown wongeramo umwimerere w’injyana ya Samba ibyinwa muri iki gihugu kizakira igikombe cy’Isi kuva tariki ya 12 Kamena kugeza kuwa 13 Nyakanga 2014.
Muri Kamena, Waka Waka yari ku mwanya wa 8 w’indirimbo zarebwe cyane ku Isi ku rubuga rwa Youtube n’abantu basaga miliyoni 663,222,458, biyigira indirimbo ya mbere y’igikombe cy’Isi yarebwe cyane mu gihe cy’ikoranabuhanga ryateye imbere.
Gusa igikomeje guteza impaka kugeza ubu ni uko iyi ndirimbo FIFA yahisemo kwizihiza igikombe cy’Isi 2014, Abaturage ba Brazil ntibayakiriye neza aho bavuga ko idahuye n’umuco wabo.
Aba bavuga ko batumva ukuntu indirimbo nk’iyi yaririmbwa ahanini mu Cyongereza, mu gihe ururimi bavuga rw’Igi Portugais ruririmbwamo agace gato. Ubusanzwe iyi ndirimbo iba igomba kuririmbwa mu rurimi rw’igihugu cyakiriye imikino ndetse n’Icyongereza.
We Are One (Ole Ola) ya Pitbull, Jennifer Lopez na Claudio Leitte
N’ubwo atahawe ikiraka cyo kuririmba indirimbo y’igikombe cy’Isi 2006 cyabereye mu Budage, Shakira yaririmbye bafungura iki gikombe ndetse banasoza kuva icyo gihe atangira kwiyegereza FIFA n’abakinnyi barimo na Pique.
Kuva mu mwaka w’ 1962 igikombe cy’isi gihimbirwa indirimbo. Ibi byahereye mu gikombe cy’isi cyabereye muri Chili muri uwo mwaka. Kuva mu 1970 hagiye hagaragara izindi ndirimbo zizihiza igikombe, aho FIFA igena uzayihimba akanayiririmba ifatanyije na Sony.
Waka Waka mu 2010 muri Afurika y’Epfo
Mu 2010, hatoranyijwe Waka Waka ya Shakira na Freshlyground ndetse na ’Sign of a Victory’ ya R. Kelly afatanyije na ’Soweto Spiritual Singers’. Gusa ntibyabujije ko indirimbo nka ’Waving Flag’ ya K’naan na ’Oh Africa’ ya Akon ari kumwe Keri Hilson zikundwa na benshi.
Igikombe cy’Isi kizatangira kuwa Kane tariki ya 12 Kamena gisozwe ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2014.
Oh Africa - Akon Ft Kelly Rowland
Waving Flag - K’naan



















TANGA IGITEKEREZO