Ubusanzewe Rurangirwa Louis ni umugabo wabaye umusifuzi ku rwego mpuzamahanga wa FIFA, ubu akaba abereye umuyobozi Rugende Women Football Club.
Ni umugabo wakunze kurangwa no kutarya indimi mu Nteko Rusange zagiye zihuza abanyamuryango ba FIFA.
Bimwe mu bimuraje inshinga mu gihe yaba agiriwe icyizere harimo gufasha abasifuzi n’abatoza kuzamura urwego.
Bimwe mu byo Rurangirwa Louis yashyiramo imbaraga aramutse atowe:
Mu marushanwa Rurangirwa yifuza ko abategura amarushanwa bagomba kujya bitegura amarushanwa k’uburyo ingengabihe y’amarushanwa iboneka kare kugira ngo abanyamuryango bitegure neza.
Mu bya tekiniki Rurangirwa avuga ko hawiye ubufatanye ndetse n’imikorere myiza hagati y’ushinzwe tekiniki muri Ferwafa na Minisiteri ya Siporo ndetse n’izindi nzego zifite uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ikindi avuga ni ukuzamura no kunoza urwego rwa tekiniki mu mupira w’amaguru ku buryo umuyobozi wa tekiniki agomba kubahiriza inshingano ze neza mu bwisanzure kandi abo bakorana bakamufasha
Abakandida biyamamariza kuyobora FERWAFA, batangiye kwiyamamaza ku wa 19 Kamena, bakazageza ku wa 26 Kamena 2021, amasaha make mbere y’uko haba amatora.
Mu bindi Rurangirwa azakora naramuka atowe birimo kwihutira kuvugurura no guha ijambo n’ububasha inteko rusange y’abanyamuryango kugira ngo igire ububasha mu gufata ibyemezo birebana n’abanyamuryango.
Ibi bikiyongeraho kongerera amahugurwa abasifuzi mu buryo buhoraho kugira ngo barusheho kunoza akazi bakora, kongera umubare w’abasifuzi uhereye mu bakiri bato n’ibindi.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2021 ari bwo hazaba Inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Ferwafa izatorerwamo Komite Nyobozi nshya izayobora mu myaka ine iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!