Ruremesha Emmanuel amaze umwaka umwe muri Gorilla FC nk’Umutoza wayo Mukuru ndetse yayifashije kudasubira mu Cyiciro cya Kabiri bisabye gutsinda umukino wa nyuma wa Shampiyona.

Nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeje gukora impinduka zitandukanye zirimo kugura abakinnyi, uwitwa ko yari umutoza wayo mukuru, Ruremesha, nta na kimwe aramenyeshwa cyangwa ngo agishwe inama kuri ibyo byemezo bikomeje gufatwa n’ubuyobozi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Ruremesha yari yasinyiye Gorilla FC amasezerano y’umwaka umwe kandi wamaze kurangira. Gusa igikomeje gutuma uyu mutoza ajya mu gihirahiro ni uko ubuyobozi bw’ikipe butaramubwira niba bumwifuza ngo bazakomezanye ariko bukaba bukomeje kurambagiza abakinnyi, abandi bagasezererwa kandi nta ruhare yabigizemo.

Iyi kipe yamaze gusezerera abakinnyi barindwi, yinjiza umunyezamu Ndoli Jean Claude wasinye amasezerano y’imyaka itatu, inongerera amasezerano y’imyaka itatu Iradukunda Simeon ukina hagati mu kibuga. Ibi byose byakozwe nta ruhare rwa Ruremesha Emmanuel rurimo.

Aganira na IGIHE, Ruremesha na we yemeye ko amasezerano ye yarangiye ariko kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa Gorilla FC buramubwira ku bijyanye no gukomezanya.

Ati “Amasezerano yanjye yararangiye kuko yagombaga kurangirana n’uyu mwaka. Kugeza ubu ntacyo ndavugana n’ubuyobozi bwa Gorilla FC.“

Umwe mu bagira ijambo muri Gorilla FC ariko utifuje ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko yifuza ko bagumana n’uyu mutoza. Ati “ Njyewe ndamushaka cyane.“

Andi makuru avuga ko uyu mutoza hari andi makipe bari kuganira, yifuza ko ayibera umutoza mukuru.

Gorilla FC yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 akina mu Cyiciro cya Mbere.

Umutoza Ruremesha Emmanuel amaze umwaka muri Gorilla FC ariko ntaramenya icyerekezo cye mu mwaka utaha w'imikino
Umutoza Ruremesha Emmanuel amaze umwaka muri Gorilla FC ariko ntaramenya icyerekezo cye mu mwaka utaha w'imikino
Ubuyobozi bwo bukomeje gusinyisha abakinnyi bashya. Ndoli Jean Claude yabimburiye abandi kwinjira muri iyi kipe
Ubuyobozi bwo bukomeje gusinyisha abakinnyi bashya. Ndoli Jean Claude yabimburiye abandi kwinjira muri iyi kipe