Etincelles yamaze gutangaza ko Ruremesha Emmanuel ariwe mutoza wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma yo kurokoka kumanuka mu cyiciro cya kabiri ibifashijwemo na Seninga Innocent, wahise arambagizwa na Police FC yari imaze kwirukana umutoza wayo Cassa Mbungo André kubera umusaruro muke.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu bakinnyi Ruremesha ashaka gusinyisha ku ikubitiro nagera mu ikipe, ku mwanya wa mbere hari Bokota Labama wamenyekanye muri Rayon Sports na APR FC, wari umaze iminsi akinira AS Muhanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Uyu mutoza wari umaze imyaka ibiri muri Gicumbi FC, yagowe n'ibibazo by'ingutu byakunze kwibasira ikipe birimo, ubukene bukabije gusiba imikino imwe n'imwe ikipe yabuze amafaranga ayigeza ku kibuga igaterwa mpaga, kudahemba abakinnyi n’ibindi bibazo by’imibereho.
Umuyobozi wa Etincelles, Mvano Nsabimana Etienne yatangarije IGIHE ko bamaze kwemeza Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mushya ndetse bamusaba kubaka ikipe ikomeye, izarangiza mu myanya myiza ku mwaka wa mbere ariko ukurikiyeho akaba ashobora kubona igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.
Yagize ati “Ni byo umutoza wacu mu myaka ibiri itaha ni Ruremesha. Ni umutoza ukomeye twabonye ashobora kudufasha kugera ku ntego zacu zo kutongera kujya mu myanya isebetse nk’iyo twarimo ahubwo natwe tugashaka igikombe kandi turabishoboye.”
Mvano yashimiye umutoza Seninga Innocent wabafashije kutamanuka ubwo yari afashe ikipe iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16, akitwara neza n’aho bikomeye ku mikino nka APR FC na Rayon Sports akazikuraho amanota byanatumye irangiza shampiyona iri ku mwanya wa 12.
Uyu mutoza kuri ubu uri mu mahugurwa ya CAF yo gushaka Licence A mu butoza, afite akazi katoroshye kuko abisikanye n’abakinnyi bamwe bari bakomeye barimo kapiteni Uwayezu Milapha wagiye muri Police FC n’umunyezamu w’ikipe Nduwayo Danny.
Ruremesha Emmanuel yanyuze mu makipe atandukanye arimo Mukura Victory Sports, atoza ikipe y'iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), Kibuye FC, Atraco FC, Rayon Sports, La Jeunesse, Espoir FC na Gicumbi FC yavuyemo yerekeza muri Etincelles.





Ibitekerezo 0