Rushema w’imyaka 22 yageze muri Marines FC mu 2019, yari ayimazemo imyaka ine avuye mu Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.
Amakuru agera ku IGIHE aremeza ko Rushema yahawe amafaranga angana na miliyoni 8 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri.
Myugariro Rushema Chris wakiniraga Marines FC yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS. pic.twitter.com/ayBcwuyzuO
— IGIHE Sports (@IGIHESports) June 20, 2023
Mukura Victory Sports yasoje Shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 45, mu mikino 30 yatsinzemo 13, inganya itandatu, itsindwa imikino 11.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!