00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rushenguziminega n’abandi batatu ntibazakina na Ethiopia itaramenya uyu mukino

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 13 August 2015 saa 09:41
Yasuwe :

Abakinnyi bane b’Abanyarwanda bakina hanze barimo Rushenguziminega Quintin, Bayisenge Emery, Nirisarike Salomon na Sibomana Abuba ntibazakina umukino wa gicuti na Ethiopia nubwo umutoza wayo ataramenyeshwa iby’uyu mukino.

Mulindahabi Olivier, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko bari bifuje gutumira abakinnyi bakina hanze ariko benshi batazaboneka tariki ya 28 Kanama 2015 kuko amakipe yabo azaba afite imikino.

Rushenguziminega Quintin ukinira Lausanne Sport yo mu cyiciro cya kabiri ntazaboneka kuko tariki ya 29 Kanama bafite umukino wa shampiyona na Wohlen.

Saint Trond yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ikinamo Nirisarike Salomon izaba ifite umukino wa shampiyona na OH Leuven tariki ya 29 Kanama 2015.

Gor Mahia ya Sibomana Abuba muri Kenya yo izaba ikina na Bandari tariki ya 29 Kanama 2015 mu gihe na Bayisenge Emery ubarizwa muri LASK mu cyiciro cya kabiri cya Autriche bazaba bafite umukino wa shampiyona na SKN St. Pölten tariki ya 28 Kanama.

Rushenguziminega Quintin ukina mu Busuwisi ntazaboneka mukino wa Ethiopia ategerejwe kuwa Ghana

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazagera mu Rwanda tariki ya 31 Kanama 2015 bagasanga abandi mu mwiherero uzaba watangiye tariki ya 23 Kanama, bitegure umukino wa Ghana w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika uzabera i Kigali tariki ya 5 Nzeli 2015.

Abakinnyi bakina hanze bazakina umukino wa gicuti na Ethiopia ni Niyonzima Haruna ukinira Yanga na Mugiraneza Jean Baptiste wa AZAM FC bazaba bahuriye mu mukino w’igikombe kiruta ibindi muri Tanzania “Community Shield” tariki ya 22 Kanama 2015.

Umutoza wa Ethiopia ntaramenya niba bazakina n’u Rwanda

Umutoza wa Ethiopia, Yohannes Sahle avuga ko yabonye ibitangazamakuru byo mu Rwanda byemeza uyu mukino wa gicuti uzaba tariki ya 28 Kanama 2015 mu gihe ategereje icyemezo cy’Ishyirahamwe ryabo.

Ethiopia yasabye imikino ya gicuti u Rwanda, Uganda na Tanzania, Cranes barasubiza

Sahle avuga ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia “EFF” ryari ryandikiye irya Uganda, u Rwanda na Tanzania ariko Uganda Cranes iba ariyo ibasubiza ko bashobora gukina uyu mukino.

Yagize ati “ Nishimiye gusoma ko u Rwanda rwemeye umukino natwe ariko EFF ntirabona igisubizo kiva mu Rwanda, byaba byiza dukinnye n’Amavubi i Kigali.”

Ethiopia irifuza umukino wa gicuti mbere yo gusura Ibirwa bya Seychelles mu mukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika kuko shampiyona yabo yarangiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages