Rushenguziminega w’imyaka 24 yagiye muri FC Lausanne-Sport yo mu cyiciro cya kabiri avuye muri Stade-Lausanne-Ouchy yakiniye imikino 21 atsinda ibitego 23.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Nzamwita Vincent, umuyobozi wa FERWAFA yahuye na Quentin n’ababyeyi barimo se, Rushenguziminega uba mu Busuwisi kuva mu 1972 abaganiriza kuba uyu musore yakinira u Rwanda.
Nzamwita avuga ko igitekerezo cyo gukinira u Rwanda ababyeyi be bacyakiriye neza ndetse avuga ko azaboneka ku mukino wa kabiri w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika na Ghana muri Nzeli.
Nyuma yo kubonana na Rushenguziminega Quentin, umuyobozi wa FERWAFA yagombaga guhura na Kevin Monnet Paquet ukinira St Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.
Aba basore bombi baherukaga guhurira mu mukino wa gicuti banganyijemo ibitego 2-2.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri cy’u Busuwisi (Challenge League) itangira, Lausanne Sport izakira Biel-Bienne.
U Rwanda rwatsinze umukino ubanza w’amajonjora bakina na Mozambique igitego 1-0 cya Sugira Ernest.



















TANGA IGITEKEREZO