Nyuma y’umukino wa gicuti, Amavubi yatsinzemo Ethiopia ibitego 3-1, abakinnyi bane muri batandatu bakina hanze bahamagawe bagombaga gusanga abandi mu mwiherero bahageze nubwo Salomon Nirisarike atakoze imyitozo kuri uyu wa Mbere kuko yahageze nimugoroba akazakora kuri uyu wa Kabiri.
Rutahizamu wa Lausanne-Sport, Rushenguziminega Quintin wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu yakoze imyitozo ku mugoroba kuri stade Amahoro bitegura gukina na Ghana kuwa Gatandatu mu majonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon mu 2017.



Abandi bakoze imyitozo ni myugariro Bayisenge Emery ukina muri Lask Linz muri Autriche na Sibomana Abuba wa Gor Mahia muri Kenya.
Ubwo kuri uyu wa Kabiri bakomeza imyitozo, Ghana irakina umukino wa gicuti na Congo i Brazzaville bataha stade Kintele izakinirwaho imikino nyafurika izatangira tariki ya 5 Nzeli 2015.
Nyuma yo guhamagara abakinnyi 24 bazakina n’Amavubi, umutoza wa Ghana Avram Grant agomba gusimbuza Godfred Donsah ukinira Bologna na Emmanuel Agyemang Badu wa Palma mu Butaliyani bavunikiye mu mikino ya shampiyona mu mpera z’iki Cyumweru.

Uyu mutoza ashobora kubasimbuza Alfred Duncan wa Sassuolo mu Butaliyani na Thomas Teye Partey wa Athletico Madrid yatije muri Almeria muri Espagne.
Ghana izagera i Kigali kuwa Kane bakine kuwa Gatandatu n’Amavubi kuri stade Amahoro.
Imyitozo y’Amavubi mu mafoto













Ibitekerezo 0