00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusheshangoga ashobora gusanga Niyonzima Haruna muri Yanga

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 21 July 2015 saa 12:44
Yasuwe :

Myugariro w’Amavubi, Rusheshangoga Michel wasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye na APR FC ari mu biganiro na Yanga Africans yo muri Tanzania ashobora gusinyira imyaka ibiri.

Rusheshangoga ari na APR FC muri Tanzania aho bari gukina CECAFA Kagame cup, yagiranye ibiganiro by’ibanze na APR FC bumvikana ku mafaranga bamugura kimwe n’umushahara yahabwa buri kwezi mbere yo kujya muri iyi mikino.

Amakuru agera kuri IGIHE.com, ni uko Yanga Africans ikinamo kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna yagiranye ibiganiro n’uyu myugariro w’Amavubi ndetse bari kwifashisha Haruna nk’umuhuza.

Nyuma y'imyaka ibiri akinira APR FC, Rusheshangoga Michel ashobora kuyivamo
Rusheshangoga yabaye imwe mu nkingi yo kurinda izamu anatsinda igitego muri shampiyona
Niyonzima ukinira Yanga niwe muhuza muri ibi biganiro iyi kipe yo muri Tanzania iri kugirana na Rusheshangoga Michel

Yanga Africans yatsinzwe umukino ubanza wa CECAFA Kagame cup na Gor Mahia iri kurenza miliyoni ebyiri ku mafaranga APR FC iha Rusheshangoga ngo yongere andi masezerano y’imyaka ibiri.

Nubwo amasezerano mashya y’uyu musore yamushyira mu cyiciro cya mbere cy’imishahara y’urwego rw’abakinnyi bakuru (seniors) muri APR FC bahembwa asaga ibihumbi 700 FRW ku kwezi hari andi makuru avuga ko Rusheshangoga ashobora kuva muri Tanzania asinye amasezerano ya Watoto wa jangwani.

Nk’umwe mu basore bafashije cyane APR FC muri iyi myaka ibiri ishize mu kugarira, yirinze kwihuta mu biganiro na Yanga mbere yo kujya muri CECAFA Kagame cup nyuma y’aho Mugiraneza Jean Baptiste "Migi" yari asinye imyaka ibiri muri AZAM FC muri Tanzania naho Bayisenge Emery mu cyiciro cya kabiri muri Autriche.

Ahazaza ha Rusheshangoga hazamenyekana mu byumweru bibiri ubwo CECAFA Kagame cup izaba isojwe tariki ya 2 Kanama 2015.

Mbere yo kujya muri CECAFA Kagame cup, Rusheshangoga yari yagiranye na APR FC ibiganiro by'ibanze
Nyuma ya CECAFA Kagame cup nibwo uyu musore azahitamo aho agomba gukina imyaka ibiri iri imbere

Rusheshangoga yaba ari umukinnyi wa kane uvuye muri APR FC nyuma ya Ngomirakiza Hegman wagiye muri Police FC, Bayisenge Emery muri Autriche, Migi muri Azam FC.

Nka bamwe mu bakinnyi bari bubakiweho mu ikipe y’igihugu; Rusheshangoga, Migi na Bayisenge Emery ntibagaragara mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu kizabera mu Rwanda muri Mutarama 2016.

Uretse Rusheshangoga, undi mukinnyi w’Umunyarwanda uri mu biganiro na Yanga Africans ni Mwemere Ngirinshuti ukinira Police FC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages