00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusheshangoga, Faustin na Buteera bashobora kutajyana n’Amavubi U20 mu Bufaransa

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 3 August 2013 saa 05:40
Yasuwe :

Nyuma y’aho umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (U20) Richard Tardy, yahamagaye abakinnyi 16 bitegura imikino y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa. Umutoza w’Amavubi Eric Nshimiyimana avuga ko hari abakinnyi batazajya mu Bufaransa, mu rwego rwo guha amahirwe abandi.
Abakinnyi batandatu bahamagawe mu myiteguro ya Ethiopia barimo Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Ntaribi Steven, Rusheshangoga Michel, Buteera Andrew na Mushimiyimana Mohamed.
Nshimiyimana aganira na IGIHE (…)

Nshimiyimana aganira na IGIHE yatangaje ko abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga batazajya mu Bufaransa, bityo bakaba baha amahirwe abahamagawe bari abasimbura, cyangwa abari mu baterengeje imyaka 20, na bo bagakina iyi mikino izabera mu Bufaransa.

Yagize ati “Nka Rusheshangoga ntabwo yagenda, kandi afite umwanya mu ikipe nkuru, bityo hari undi mukinnyi ugomba kubona ayo mahirwe yo gukina. Kuba Salomon Nirisarike azaba ahari, bizatuma hagati ya Usengimana Faustin na Emery umwe ari we ujya mu Bufaransa.”

Biteganyijwe ko aba batoza bombi, Eric Nsimiyimana na Richard Tardy, bahura bakaganira kuri iki kibazo.

Abajijwe ku mukino wa gicuti na Malawi, Nshimiyimana avuga ko bashaka ko iyi kipe izakomeza ikina, banategura abakinnyi bazakina umukino wa Benin muri Nzeri ndetse na CECAFA y’ibihugu, iba mu kwezi k’Ukuboza.

U Rwanda ruzakina na Malawi tariki ya 14 Kanama, abatarengeje imyaka 20 bari mu mwiherero, na ho ku mukino wa Benin, Amavubi U20 azaba akiri mu mikino mu Bufaransa.

Hagati ya Faustin na Emery, umwe ni we uzajyana n'Amavubi U20 mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages