Uturere dutatu turimo aka Rutsiro, Gicumbi na Rusizi turi mu tuzubakirwa ibibuga bigezweho nk'uko byatangajwe mu 2021, binyuze mu mushinga wa FIFA wo guteza imbere ibikorwaremezo bya ruhago “FIFA Forward”.

Ferwafa irateganya kubaka ibibuga biri hagati ya bine n’umunani by’ubwatsi bw’ubukorano cyangwa bifite ubwatsi bugezweho mu mushinga uzatwara hafi miliyari 2 Frw.

Abayobozi b’amakipe amwe yo mu turere akina Shampiyona y’u Rwanda, bandikiye Ferwafa bayisaba ibibuga bigezweho byakoroshya imikino aho ari iwayo.

Mu mwaka wa 2021, mu Nteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango b’iri Shyirahamwe, babwiwe ko uturere dutatu ari two tugomba guherwaho kuri iyi gahunda harimo aka Rutsiro, Rusizi na Gicumbi.

Ku Kabiri, tariki ya 18 Mata 2023, ni bwo hatangajwe ko uturere twa Rutsiro na Rusizi twamaze gusinyana amasezerano na Ferwafa yo kuyiha aho ibi bibuga bizubakwa. Ni ibibuga bizaba bifite ubwatsi bw'ubukorano "tapis synthétique".

Aya masezerano yasinyweho na Perezida w’Ishyirahamwe, Nizeyimana Mugabo Olivier ndetse n’abayobozi b’utu turere.

Ku ruhande rw'Akarere Rutsiro yasinyweho na Meya Murekatete Triphose naho Akarere ka Rusizi kari gahagarariwe n'Umuyobozi wayo, Dr Kibiriga Anicet.

Akandi karere karebwa n'iyi gahunda ni aka Gicumbi.

Mu nteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa yateranye ku wa 21 Mutarama 2023, Perezida wa Ferwafa yavuze impamvu y’itinda ry’ibi bikorwa harimo no kudahabwa amafaranga na FIFA yabanje gutegereza ko ibindi birangira.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yasinye ku masezerano yo guha Ferwafa ubutaka bwo kubakaho ikibuga kigezweho
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yasinye ku masezerano yo guha Ferwafa ubutaka bwo kubakaho ikibuga kigezweho
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose basinye k u masezerano yo kubaka ikibuga kigezweho
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose basinye k u masezerano yo kubaka ikibuga kigezweho