Tombola yabereye mu Busuwisi kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwari mu makipe 27 yagombaga gutombora mu ijonjora rya kabiri bakoze bakurikije uko amakipe yakurikiranye ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.
U Rwanda rwatomboye Libya, umukino ubanza ubere i Kigali yombi iteganyijwe hagati ya 9–17 Ugushyingo 2015.
Ubwo bashakaga itike y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Guinea Equatorial, u Rwanda rwanganyije na Libya muri Tuniziya bayisezera i Kigali batsinze ibitego 3-0 bya Dady Birori.
Nubwo Amavubi yatsinze Eritrea ibitego 4-1 mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil, babaye abanyuma mu itsinda H ryarimo Algeria, Mali na Benin batsinzwe imikino ine banganyije ibiri,
Ijonjora rya mbere mu nzira ijya mu Busuwisi rigizwe n’amakipe 26 ya nyuma ku rutonde rwa FIFA azahura mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.
Amwe mu makipe yo mu karere nka Tanzania izahura na Malawi, ibirwa bya Seychelles byakire u Burundi, ibya Maurice bikine na Kenya mu Kwakira 2015.
Mu ijonjora rya kabiri, Togo izongera ihure na Uganda, izatsinda hagati ya Tanzania na Malawi ikine na Algeria, naho u Burundi bukomeje bwahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kenya yo ikomeje mu gice cya kabiri yacakirana n’ibirwa bya Cap Vert.
Amakipe 20 azatsinda mu mikino yombi azashyirwa mu matsinda atanu maze ikipe ya mbere mu itsinda ibone itike yo gukina igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya kuva tariki ya 14 Kamena – 15 Nyakanga 2018.
Mu 2014 muri Brazil, Afurika yari ihagarariwe na Nigeria na Algeria zageze muri 1/8 cy’irangiza zari zaherekejwe na Cameroun, Ghana na Cote d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO