00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutahizamu Harry Kane agiye guhembwa n’ubwami bw’u Bwongereza

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 28 December 2018 saa 08:52
Yasuwe :

Harry Kane ari ku rutonde rw’abashobora guhabwa imidali y’ishimwe yambikwa abantu bavuka mu bwami bw’u Bwongereza bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ‘The Three Lions’ yabonye itike yo gukina igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya mu mpeshyi y’uyu mwaka. Mu mikino yo gushaka itike kapiteni wayo Harry Edward Kane niwe watsinze ibitego byinshi kurusha abandi ku Isi, aho yinjije 16.

Iyi kipe yari yiganjemo abakinnyi bakiri bato yanitwaye neza mu gikombe cy’Isi igera muri ½ aho yatsindiwe n’u Bubiligi mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ariko rutahizamu wa Tottenham Hotspur, Harry Kane yakomeje guhesha ishema u Bwongereza kuko ni we wabaye rutahizamu wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi (6) muri iryo rushanwa.

Utu duhigo nitwo twatumye uyu rutahizamu w’imyaka 25 ashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa imidali y’ishimwe n’ubwami bw’u Bwongereza, itangwa n’umwamikazi Elizabeth II.

Harry Kane ufatwa nk’indashyikirwa mu Bwongereza azahabwa uyu mudali ku mazina ye hongerweho ‘OBE’ (The Most Excellent Order of the British Empire).

Umwe mu nshuti z’uyu rutahizamu yabwiye ikinyamakuru The Sun ko kuba agiye kwakirwa ibwami ari ikintu kidasanzwe kuri we.

Ati “Harry Kane ashimishijwe bikomeye n’iki gitekerezo cyo kuba agiye kujya inbwami ‘Buckingham Palace’. Gukinira u Bwongereza bisanzwe ari kimwe mu bimutera ishema cyane ariko guhembwa n’umwamikazi byo birarenze.”

Ku rutonde rw’abagomba guhembwa ku Bunani harimo n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Gareth Southgate. Aba biyongereye ku mukinnyi w’iteramakofe Anthony Oluwafemi Olaseni Joshua uherutse gushyikirizwa umudari wa ‘OBE’ n’igikomangoma Charles Philip Arthur George, mu Cyumweru gishize.

Kane agiye guhembwa nyuma yo guhiga abandi ba rutahizamu mu gutsinda ibitego byinshi mu Bwongereza
Umukinnyi w'iteramakofe Josua Anthony we yambitswe uyu mudari bita OBE na Prince Charles
Umutoza w'u Bwongereza, Gareth Southgate, na rutahizamu Harry Kane bagiye guhembwa n'ubwami bw'u Bwongereza
Uyu mudari ni ishema rikomeye mu Bwongereza
Umudari wa OBE uhabwa indashyikirwa zahesheje ishema u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages