Diarra ukomoka muri Mali, yigaragaje mu mikino ibiri Rayon Sports yahuyemo na USM Alger mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho mu mukino ubanza atsinda igitego kimwe rukumbi Rayon Sports yabonye i Kigali mu wo kwishyura nabwo atsinda ikindi cyatumye iyi kipe yo mu Rwanda ibasha gukura inota rimwe i Blida.
Nk’uko ikinyamakuru dzfoot.com cyo muri Algeria cyabyanditse, uyu mukinnyi wari ukiri kumwe na bagenzi be kuko kuva bakina ku Cyumweru bataragaruka mu Rwanda, yamaze kumvikana n’ikipe ya CA Bordj Bou Arréridj (CABBA), akaba yahise ashyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu.
Mu nkuru yacyo cyagize giti “Ubuyobozi bwa CABBA bukomeje gukora akazi gakomeye muri iki gihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi, bakaba bamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Mali wakiniraga Rayon Sports, Ismaïla Diarra.”
Iki kinyamakuru kivuga ko abayobozi b’iyi kipe bishimiye cyane imbaraga no kumenya kureba mu izamu by’uyu mukinnyi w’imyaka 26 akaba ari nacyo cyatumye bafata icyemezo cyo kumwongera mu ikipe kugira ngo azayifashe mu myaka itatu iri imbere.
Ni inzozi uyu mukinnyi akabije zo gukina muri imwe mu mashampiyona akomeye muri Afurika, bikaba ari ubwa gatatu yari abigerageje kuko ku nshuro ya mbere yakoze igeragezwa mu ikipe ya ASO Chlef aratsindwa nyuma asubirayo muri MC Oran nabwo aratsindwa.
Diarra yakiniye Rayon Sports bwa mbere mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino wa 2015/16 ayitsindira ibitego 14, anayihesha igikombe cy’Amahoro uwo mwaka atsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku mukino wa nyuma ihura na APR FC, byatumye akomeza gukundwa cyane n’abafana.
Nyuma yahise agurwa na Daring Club Motema Pembe Imana yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ntibyamuhira, muri Nzeri 2017 agaruka muri Rayon Sports asinya imyaka ibiri ikaba yari itarashira kugeza ubu.
Diarra avuye muri Rayon Sports akurikiye rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala, Nahimana Shassir, Ndayishimiye Eric Bakame, Kwizera Pierrot wamaze kwemeza ko atazongera kuyikinira, Usengimana Faustin n’abandi bari ku muryango usohoka barimo Muhire Kevin, Mutsinzi Ange Jimmy na Manishimwe Djabel.



















TANGA IGITEKEREZO