Tariki 14 Ugushyingo 2018 iyi kipe ya Mukura VS yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi kuri stade Huye ubwo biteguraga guhangana na Centrafrique naho yo yitegura gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, umukino bagombaga guhanganamo na Free State Stars tariki 28 Ugushyingo 2018.
Nyuma y’uyu mukino wa gicuti rutahizamu wa Mukura VS, bivugwa ko yagaragaye mu Mujyi i Huye yasinze nkuko byemejwe n’abayobozi ba Mukura VS, bahise bafata umwanzuro wo kumuhagarika igihe kitazwi.
Mutebi Rashid yabwiye IGIHE ko yemera ko yari yanyoye inzoga ariko ngo ntiyari yasinze nkuko byavuzwe.
Ati “Barampagaritse banshinja ko nitwaye nabi. Twiteguraga umukino wa Free State Stars. Hari ahantu nagiye abantu baramfotora ntabizi ko bamfotoye, amafoto bayoherereza abantu bo muri komite ya Mukura VS. Bamfotoreye ahantu mu mujyi (wa Huye) mfite agacupa kanjye, nako twari uducupa nka tubiri twonyine.”
Byavuzwe ko uyu rutahizamu yafotorewe mu Matyazo yagiye kunywa inzoga zitemewe n’amategeko zirimo na kanyanga, ariko Mutebi yabihakanye anemeza ko atazongera kujya kunywera aho abantu benshi bamubona.
Ati “Ibyo mu Matyazo byo ntabwo mbizi. Icyo navuga si njye gusa unywa inzoga mu ikipe yacu, n’abandi baranywa ariko ntibivugwe. Gusa ikintangaza hano i Butare, ubonye Mutebi wese ari mu kabari ari kunywa bihita biba intambara. Ubu ni ukwirinda kujya gufatira icyo kunywa mu mujyi.”
Mutebi Rashid utavuga ko agiye kureka inzoga ahubwo agiye kureka kuzinywera mu Mujyi yasoje yemeza ko yababariwe na komite ya Mukura VS kandi yatangiye imyitozo anasezeranya abakunzi ba Mukura VS ko agiye kongera kubaha ibyishimo nkuko byahoze mu mwaka ushize w’imikino.
Uyu rutahizamu ashobora kuzagaragara mu bakinnyi bazahangana na Al-Hilal Club tariki 12 Mutarama 2019, mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup.







Ibitekerezo 0