Leupolz w’imyaka 27, amaze imyaka ibiri muri Chelsea y’abagore nyuma yo kuyigeramo avuye muri Bayern Munich.
Uyu Mudagekazi yagaragaye mu mikino irindwi muri uyu mwaka w’imikino, ariko ntiyigeze akinira Chelsea kuva mu Ukuboza umwaka ushize.
Chelsea yemeje ko “Leupolz azakomeza gushyigikirwa n’abaganga b’ikipe mu mezi ari imbere mu gihe kuri ubu ari gukora imyitozo yoroheje.”
Yakomeje igira iti “Twiteguye guha ikaze Melanie ubwo azaba avuye mu kiruhuko cy’ababyeyi kandi twiteguye guha ikaze umunyamuryango mushya wa The Blues.”
Muri Gashyantare, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ryatangaje ko abagore bakina mu byiciro bibiri bikuru bazongererwa amafaranga bahabwa mu gihe batwite guhera mu mwaka utaha w’imikino.
Abagore bazaba bemerewe guhabwa umushahara wabo wose mu gihe cy’ibyumweru 14 bya mbere nyuma yo kubyara.








Ibitekerezo 0