00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alsény Camara Agogo wa Rayon Sports yavukiniye mu myitozo, azamara iminsi 7 hanze

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 22 December 2023 saa 07:34
Yasuwe :

Rutahizamu wa Rayon Sports, Alsény Camara Agogo, azamara icyumweru hanze y’ikibuga, nyuma kuvunikira mu myitozo yo ku wa Kane, tariki 21 Ukuboza 2023.

Uyu Rutahizamu mushya wa Gikundiro n’Ikipe y’Igihugu ya Guinée yagiriye imvune y’akagombabari k’iburyo mu myitozo yabereye kibuga cya Skol mu Nzove, ubwo yakandagirwaga na Myugariro w’iburyo, Mucyo Didier Junior, biba ngombwa ko asohorwa mu kibuga kuko akagombabari kari kabyimbye cyane.

Alsény Camara yahise ajyanwa ku Bitaro bya CHUK kunyuzwa mu cyuma ngo barebe uko imvune iteye. Saa Tatu n’Igice z’umugoroba ni bwo yabonye ibisubizo by’ibizamini byerekanaga ko ari imitsi yikanze, nta cyangiritse haba ku mubiri, imitsi ndetse n’amagufa.

Umwe mu bari kumwe na Alsény Camara ku bitaro nyuma yo kubona ibizamini yabwiye IGIHE ati "Yashyizweho igipfuko gifashe igice cy’ikirenge kugera ku mfundiko kizamaraho icyumweru kikazakurwaho ku wa Kane w’icyumweru gitaha, ari na bwo azasubizwa ku Bitaro bya CHUK kongera kureba uko imvune izaba ihagaze ndetse no kugena igihe yazagarukira mu kibuga."

Alsény Camara w’imyaka w’imyaka 28 yakiniye amakipe akomeye y’iwabo nka Kaloum, Horoya AC, Hassania d’Agadir yo muri Maroc, na AS Dakar Sacré-Cœur na Guédiawaye FC yo muri Sénégal.

Yasinyiye Rayon Sports tariki 7 Ukuboza 2023, kugira ngo azibe icyuho cya ba rutahizamu batengushye Murera barimo Abanya-Uganda, Musa Esenu na Charles Baale, Rudasingwa Prince na Eid Mugadam watandukanye na yo kubera imyitwarire idahwitse.

Rutahizamu wa Rayon Sports, Alsény Camara Agogo azamara icyumweru ariho igipfuko ari na bwo hazagenwa niba azagaruka mu kibuga cyangwa azakomeza kwitabwaho n'abaganga
Uyu Rutahizamu usanzwe akinira Ikipe y'Igihugu ya Guinée, yasinyiye Rayon Sports tariki 7 Ukuboza 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages