Rutsiro FC yatsinze umukino umwe, inganya itatu, itsindwa undi muri itanu iheruka gukina muri Shampiyona.
Amakuru IGIHE yamenye iyavanye ku muntu wa hafi w’iyi kipe, yemeza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze kwandikira umutoza bumumenyesha gusesa amasezerano.
Ati "Yahawe ibaruwa imusaba gusesa amasezerano kubera umusaruro mubi w’ikipe no kuba ahagaritse inshingano, hakarebwa uburyo bwo gutandukana burundu ku mpande zombi."
Nta gihe cya nyacyo cyatangajwe cyo kuba uyu mutoza ahagaritswe, gusa amasezerano y’impande zombi avuga ko uruhande rusabye gusesa amasezerano rubimenyesha urundi mbere y’iminsi 15.
Mu kiganiro Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzineza Ernest, yagiranye na IGIHE mu Ukwakira, yari yavuze ko umutoza bakimufitiye icyizere ariko ko namara imikino itatu nta mpinduka bazicarana bakareba aho byerekeza.
Ikipe ya Rutsiro FC iri ku mwanya wa 16 n’amanota atandatu mu mikino icyenda imaze gukina, aho yatsinzemo umukino umwe wayihuje na Bugesera FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!