Mbere y’isozwa rya shampiyona ibura iminsi irindwi gusa ngo ishyirweho akadomo, hatangiye kuvugwa amakipe yifuza abakinnyi bari mu mpera zabo z’amasezerano.
Umwe mu batangiye kwifuzwa n’amakipe atandukanye, ni myugariro wo hagati w’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, Rwabuhihi Placide.
Uyu musore uzuzuza imyaka 22 muri Nzeri 2021, yatangiye kurambagizwa n’ikipe zirimo Kiyovu Sports, Police FC n’izindi. Impamvu izi kipe zombi zikomeje kumushaka ni uko ba myugariro bo hagati zakinishije muri uyu mwaka batitwaye neza nkuko byari byitezwe.
Amakuru yizewe IGIHE yamenye, ni uko Ubuyobozi bwa Police FC bwateye intambwe yo kwegera abashinzwe gushakira isoko Rwabuhihi, bukabasaba ko uyu musore mu gihe shampiyona yaba isojwe yayisinyira.
Uretse Police FC, ahandi bakomeje kumwifuza ni muri Kiyovu Sports, aho bamwe mu bari muri Komite Nyobozi y’iyi kipe barenze umwe bamaze iminsi bifuza ibiganiro n’abashinzwe gushakira isoko uyu mukinnyi.
Andi makuru akavuga ko Abayobozi bwa APR FC ndetse n’umutoza mukuru w’iyi kipe y’Ingabo, Adil Muhammed Erradi, bifuza kugumana uyu musore bitewe n’uko ashobora gukina umwanya urenze umwe mu kibuga kandi akaba arangwa n’ikinyabupfura abakinnyi b’iyi kipe bahora basabwa kurangwa nacyo.
Rwabuhihi Aimé Placide yakiniye Kiyovu Sports imyaka ibiri (2017-2018 na 2018-2019), ayivamo ayigejeje ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ubwo iyi kipe yatsindwaga na AS Kigali FC 2-1 cyatsinzwe n’uyu myugariro.
Mu mwaka ushize w’imikino 2019-2020, Rwabuhihi yakiniye ikipe ya APR FC imikino ikabakaba 13 muri 23 yakinywe mbere y’ihagarikwa rya shampiyona. Muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 amaze gukina imikino igera kuri itatu abanjemo mu munani iheruka, indi akaba yaragiye agaragara mu bakinnyi 18 ikipe iba yitabaje ku mukino runaka no mu basimbura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!