00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Premier League yabonye ikigo kizajya gikusanya ibyaranze imikino mu mibare

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 August 2026 saa 01:16
Yasuwe :

Urwego rushinzwe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwinjiye mu masezerano y’imikoranire n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga cya Hudl, kizajya gikusanya ibyaranze imikino ya BK Pro League mu mibare, bikorohereza abakinnyi kugera mu makipe y’i Burayi.

Ibi yabitangaje binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbare, tariki 17 Kanama 2026, mu gihe habura ibyumweru bibiri amakipe agatangira guhatanira Shampiyona y’u Rwanda.

Rwanda Premier League yavuze ko yagiranye amasezerano y’igihe kirekire, kugira ngo urubuga rwa rwa Hudl Wyscout, ku nshuro ya mbere mu mateka rujye rushyiraho imibare y’ibyaranze imikino yo mu Rwanda.

Ubufatanye buzatuma BK Pro League imenywa na benshi ku Isi, ndetse amakipe ajye abona abakinnyi beza bari mu zindi Shampiyona, abatoza bashakireho abakinnyi beza ndetse n’abakinnyi bakina mu Rwanda babone amakipe meza mu mahaga.

Uru rubuga ruzajya runyuzaho amashusho y’iby’ingenzi byaranze imikino, ikusanye amakuru y’ibyawuranze, akantu ku kandi, ku buryo bibonwa n’uwo ari we wese mu batoza bo ku Isi, nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru wa BK Pro League, Karangwa Jules.

Ati “Kugirana ubufatanye na Hudl ni ingenzi cyane ku rwego ntagereranywa ku iterambere mpuzamahanga ndetse no mu buryo bwa kinyamwuga turi kuganishaho BK Pro League.”

“Binyuze muri Hudl Wyscout, abakinnyi, amakipe n’irushanwa muri rusange bizamenyekana ku bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe akomeye ku Isi.

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yavuze ko impano ziri mu Rwanda zikwiriye kugaragara binyuze ku rubuga nk’uru rw’ikoranabunga.

Ati “U Rwanda rukize cyane ku mpano z’akataraboneka, kandi aba bana bakeneye kugaragara. Hamwe n’iri koranabuhanga, ubushobozi bwabo buzagaragarira benshi.”

Umuyobozi ushinzwe ubufatanye muri Hudl, Mateo Bourrut Lacouture, yashimye ko mu Rwanda hagiye gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga mu iterambere rya BK Pro League.

BK Pro League yungutse ikoranabuhanga rizageza irushanwa kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages