Ibi yabitangaje binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbare, tariki 17 Kanama 2026, mu gihe habura ibyumweru bibiri amakipe agatangira guhatanira Shampiyona y’u Rwanda.
Rwanda Premier League yavuze ko yagiranye amasezerano y’igihe kirekire, kugira ngo urubuga rwa rwa Hudl Wyscout, ku nshuro ya mbere mu mateka rujye rushyiraho imibare y’ibyaranze imikino yo mu Rwanda.
Ubufatanye buzatuma BK Pro League imenywa na benshi ku Isi, ndetse amakipe ajye abona abakinnyi beza bari mu zindi Shampiyona, abatoza bashakireho abakinnyi beza ndetse n’abakinnyi bakina mu Rwanda babone amakipe meza mu mahaga.
Uru rubuga ruzajya runyuzaho amashusho y’iby’ingenzi byaranze imikino, ikusanye amakuru y’ibyawuranze, akantu ku kandi, ku buryo bibonwa n’uwo ari we wese mu batoza bo ku Isi, nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru wa BK Pro League, Karangwa Jules.
Ati “Kugirana ubufatanye na Hudl ni ingenzi cyane ku rwego ntagereranywa ku iterambere mpuzamahanga ndetse no mu buryo bwa kinyamwuga turi kuganishaho BK Pro League.”
“Binyuze muri Hudl Wyscout, abakinnyi, amakipe n’irushanwa muri rusange bizamenyekana ku bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe akomeye ku Isi.
Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yavuze ko impano ziri mu Rwanda zikwiriye kugaragara binyuze ku rubuga nk’uru rw’ikoranabunga.
Ati “U Rwanda rukize cyane ku mpano z’akataraboneka, kandi aba bana bakeneye kugaragara. Hamwe n’iri koranabuhanga, ubushobozi bwabo buzagaragarira benshi.”
Umuyobozi ushinzwe ubufatanye muri Hudl, Mateo Bourrut Lacouture, yashimye ko mu Rwanda hagiye gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga mu iterambere rya BK Pro League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!