Buri kipe yagenewe inkunga ya miliyoni 5 Frw, ni ukuvuga miliyoni 80 Frw ku makipe 16.

Aya mafaranga yahawe amakipe nyuma y'aho Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, kiguze uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere ku masezerano afite agaciro k’asaga miliyari 1,2 Frw mu myaka itanu.

Aya mafaranga azafasha mu kunganira amakipe mu gihe amwe muri yo nka Kiyovu Sports na AS Kigali yugarijwe n'ibibazo by'ubukene n'ubwo Umujyi wa Kigali uheruka gutangaza ko ugiye kuyagoboka ukayafasha gukemura ibibazo byayo.

Kiyovu Sports yatangiranye Shampiyona ibibazo by'amikoro byatumye uwari Umutoza wayo Petros Koukouras ayisiga aragenda tariki 14 Ugushyingo 2023 ubwo Shampiyona yari igeze ku munsi wa 10, imusimbuza Umurundi Bipfubusa Joslain.

Ibi ni na ko byagenze kuri AS Kigali yari yaragenewe ingengo y'imari ya miliyoni 150 Frw mu mwaka wa Shampiyona wa 2023-2024 byatumye itangira nabi biviramo uwari Umutoza wayo Cassa Mbungo André kuyivamo tariki 29 Ugushyingo 2023, ku munsi wa 11 ayisiga ari iya 13 n'amanota 10 gusa.

Igice cya kabiri cya Shampiyona kizatangizwa n’umukino uzahuza Rayon Sports na Gasogi United, uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024.

APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 33, ikurikiwe na Police FC na 31 mu gihe Etoile de l'Est ari iya nyuma n'amanota 10.

Gahunda y’Umunsi wa 16 wa Shampiyona

– Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024

• Rayon Sports vs Gasogi United

– Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama 2024

• Bugesera FC vs AS Kigali

• Musanze FC vs Etoile de l’Est

• Mukura VS vs Amagaju FC

• Gorilla FC vs Etincelles

– Ku Cyumweru, tariki 14 Mutarama 2024

• Sunrise FC vs Police FC

• Muhazi United vs Kiyovu

• APR FC vs Marines FC [Ikirarane]

Amakipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali ari mu yugarijwe n'ibibazo by'amikoro kurusha andi mu gice kibanza cya Shampiyona ndetse byayaviriyeno gutandukana n’abayatozaga
Amakipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali ari mu yugarijwe n'ibibazo by'amikoro kurusha andi mu gice kibanza cya Shampiyona ndetse byayaviriyeno gutandukana n’abayatozaga
Iyi nkunga yatanzwe nyuma y'uko RBA iguze uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona ku masezerano afite agaciro k'asaga miliyari 1,2 Frw mu myaka itanu
Iyi nkunga yatanzwe nyuma y'uko RBA iguze uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona ku masezerano afite agaciro k'asaga miliyari 1,2 Frw mu myaka itanu
Amakipe y'Icyiciro cya Mbere muri Rwanda Premier League yagenewe inkunga ya miliyoni 80 Frw yose hamwe
Amakipe y'Icyiciro cya Mbere muri Rwanda Premier League yagenewe inkunga ya miliyoni 80 Frw yose hamwe