Rwatubyaye wari umaze imyaka ibiri muri APR FC yakinnye umukino wa nyuma asezera ku bafana b’iyi kipe mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi.
Nyuma y’uyu mukino APR FC yatsinzwemo na AS Kigali ibitego 2-1, Rwatubyaye yatangaje ko bimushimishije cyane kuba agiye neza kandi asigiye iyi kipe igikombe cya shampiyona.
Mu bintu byamusigaye mu mutwe muri uyu mwaka w’imikino ngo ni ukwigarurirwa na Rayon Sports yabatsinze ibitego 4-0 muri shampiyona ku mukino wo kwishyura ndetse ikaza no kubatwara igikombe cy’Amahoro ibatsinze igitego kimwe ku busa cya rutahizamu, Ismaila Diarra.
Yagize ati “Mu myaka ibiri nari maze muri APR FC navuga ko nahabonye byinshi byiza, gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona bikurikirana no kuba yamfashije gutera imbere cyane. Ndashimira bagenzi banjye, abatoza n’abayobozi batubaye hafi igihe cyose. Muri uyu mwaka navuga ko ikintu cyambabaje kurusha ibindi ni ugutsindwa muri deribi (mukeba) mu mikino yose, gusa nta kundi mu mupira bibaho.”
Rwatubyaye wari umaze kwigaragaza nka myugariro mwiza wo hagati muri APR FC no mu ikipe y’igihugu, yakuriye mu ikipe y’abana ya APR FC yatozwaga na Andreas Spears avamo yerekeza mu Isonga muri 2013 ariko naho ntiyahatinda kuko yahise agaruka muri APR FC muri 2014.
Uyu mukinnyi w’imyaka 20 si ubwa mbere agiye kwerekeza ku mugabane w’u Burayi kuko muri 2013 akiri mu Isonga yigeze kujya mu gihugu cy’u Bubiligi kugerageza amahirwe ntibyakunda. Ku nshuro ya kabiri agiye i Burayi gukina muri MFK Topvar Topolcany ikina icyiciro cya gatatu muri Slovakia.
Rwatubyaye yaguzwe na MFK Topvar Topolcany nyuma yo gushimwa na Abdelaziz Benaoudia uyobora iyi kipe, arafata indege yerekeza muri Slovakia kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga.
Ikipe ya MFK Topvar Topolcany yamaze kugura n’abandi bakinnyi batatu b’Abanyarwanda barimo Iranzi Jean Claude wakiniraga APR FC, Kalisa Rachid wakiniraga Police FC ndetse na Ombolenga Fitina wa Kiyovu Sports.



















TANGA IGITEKEREZO