Iyi kipe iri mu ntara ya Antalya muri Turikiya aho iri gukina imikino ya gicuti ibanziriza shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macédoine.

Rwatubyaye yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane tariki 17 Mutarama 2019, atangira imyitozo ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 ariko ntibyabuza umutoza Ümit Karan kumugirira icyizere amukoresha mu mukino wa mbere wa gicuti iyi kipe yakinnye kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019.

KF Shkupi 1927 yakinnye na Foolad Mobarakeh Sepahan Sport Club iyoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Iran. Umukino warangiye ikipe ya Rwatubyaye itsinzwe 3-1.

Uyu musore wakiniye APR FC na Rayon Sports, yabwiye IGIHE ko abatoza bashimye imikinire ye ku buryo basabye ko ahabwa amasezerano vuba.

Ati “Nakinnye iminota 45 ya mbere nyitwaramo neza kuko abatoza bahise basaba ko iby’amasezerano yanjye byihutishwa nkatangira gukina imikino y’amarushanwa. Igisigaye ni uko ibyo Rayon Sports isaba byoherezwa nkahita nsinya amasezerano.

Uyu myugariro yari usigaje umwaka n’amezi atanu ku masezerano ye na Rayon Sports, yemeza ko ikipe yose izamwifuza izamugura ibihumbi 50 by’amadolari, amafaranga biteganyijwe ko yoherezwa bitarenze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

KF Shkupi 1927 ni ikipe ikomeye muri Macédoine kuko yanakinnye Europa League uyu mwaka gusa isezererwa mu ijonjora ry’ibanze na Glasgow Rangers itozwa na Steven Gerrard.

Abdul Rwatubyaye (wasimbutse) yakinnye umukino wa mbere muri Shkupi FK
Abdul Rwatubyaye (wasimbutse) yakinnye umukino wa mbere muri Shkupi FK