Rwatubyaye yahawe ikaze muri FC Shkupi yo mu Cyiciro cya mbere muri Macedonia iri mu mwiherero muri Turikiya, aho yagiyemo adasabye uruhushya.
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick aganira na IGIHE, yemeje ko Rwatubyaye yasabye iyi Kipe mu buryo bwemewe n’amategeko gutandukana na yo, kugira ngo akomereze muri Macedonia.
Yagize ati" Yego [gutandukana] yabidusabye mu buryo bwemewe n’amategeko."
Andi makuru yemeza ko mu masezerano y’imyaka ibiri Rwatubyaye yari yarasinyanye na Rayon Sports hakaba hari hasigaye amezi atanu gusa harimo ingingo ivuga ko uwakwifuza kumugura agifite amasezerano yakwishyura Murera miliyoni 137 Frw.
Andi makuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko nta mvune Rwatubyaye yigeze agirira mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Intwari aho bahuraga na Police FC, ahubwo yivunikishije asohoka ku munota wa 75, nyuma y’umukino ntiyigeze ahura n’abaganga ba Rayon Sports ngo bamwiteho ahubwo yahisemo kurira indege mu ibanga yerekeza muri Turikiya.
Kugeza ubu Rayon Sports ifata Rwatubyaye nk’umukozi wataye akazi kuko yari yarahawe ibyumweru bibiri byo kuruhuka kubera imvune.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Rwatubyaye Abdul wagiye i Burayi rwihishwa, yandikiye Rayon Sports asaba gutandukana na yo. pic.twitter.com/swS32QaPLM
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 5, 2024
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yavuze ko bafata Rwatubyaye Abdul nk'umukinnyi wataye akazi.
Uyu myugariro wo hagati usanzwe ari Kapiteni wa Gikundiro, ari kubarizwa muri FC Shkupi ndetse yahawe ikaze na Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri Macedonia… pic.twitter.com/Cm2WLgTe63
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 5, 2024
Si ubwa mbere Rwatubyaye yaba agiye muri FC Shkupi kuko yayikiniye mu 2021, batandukana muri Mutarama 2022 nyuma yo kugira imvune ikomeye yatumye agaruka mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!