00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwatubyaye yasabye Rayon Sports gutandukana na yo

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 5 February 2024 saa 09:21
Yasuwe :

Myugariro akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yasabye gutandukana na Gikundiro nyuma yo gutangira imyitozo muri FC Shkupi yo muri Macedonia adafitiye amasezerano.

Rwatubyaye yahawe ikaze muri FC Shkupi yo mu Cyiciro cya mbere muri Macedonia iri mu mwiherero muri Turikiya, aho yagiyemo adasabye uruhushya.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick aganira na IGIHE, yemeje ko Rwatubyaye yasabye iyi Kipe mu buryo bwemewe n’amategeko gutandukana na yo, kugira ngo akomereze muri Macedonia.

Yagize ati" Yego [gutandukana] yabidusabye mu buryo bwemewe n’amategeko."

Andi makuru yemeza ko mu masezerano y’imyaka ibiri Rwatubyaye yari yarasinyanye na Rayon Sports hakaba hari hasigaye amezi atanu gusa harimo ingingo ivuga ko uwakwifuza kumugura agifite amasezerano yakwishyura Murera miliyoni 137 Frw.

Andi makuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko nta mvune Rwatubyaye yigeze agirira mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Intwari aho bahuraga na Police FC, ahubwo yivunikishije asohoka ku munota wa 75, nyuma y’umukino ntiyigeze ahura n’abaganga ba Rayon Sports ngo bamwiteho ahubwo yahisemo kurira indege mu ibanga yerekeza muri Turikiya.

Kugeza ubu Rayon Sports ifata Rwatubyaye nk’umukozi wataye akazi kuko yari yarahawe ibyumweru bibiri byo kuruhuka kubera imvune.

Si ubwa mbere Rwatubyaye yaba agiye muri FC Shkupi kuko yayikiniye mu 2021, batandukana muri Mutarama 2022 nyuma yo kugira imvune ikomeye yatumye agaruka mu Rwanda.

Myugariro akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yasabye Rayon Sports gutandukana na yo nyuma yo gutangira imyitozo muri FC Skupi yo muri Macedonia adafitiye amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages