Munyakazi yaganiriye na IGIHE nyuma y'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi 2023, aho Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0.

Yavuze ko yatangiye kwemera ubuyobozi bwa Uwayezu Jean Fidèle ku munsi wa mbere akibukubita ijisho, asaba abakunzi ba Gikundiro kubujya inyuma bagatwara ibikombe haba mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati "Uyu munsi rero dushimangiye ko dufite ubuyobozi bwiza, bukomeye, bufite icyerekezo, bufite umutima ukunda Rayon Sports n'ubufatanye bwo ku rwego rwo hejuru."

"Nyuma y'uyu mukino, ubuyobozi bwa Jean Fidele wabugaya iki? Ibyo twabasabaga ni Igikombe kandi kirabonetse ndetse n'Icy'Abakobwa [mu cyicyiciro cya kabiri] nacyo twarakegukanye, umwaka utaha tuzabona byinshi, tugiye kujya ku mugabane wa Afurika naho tubizane."

Yakomeje agira ati: "Mwabonye ko n'Igikombe cya Shampiyona byashobokaga ko tugitwara tuza kukiburira kuri murumuna wacu Gorilla FC, umupira w'amaguru waradutengushye ubu twakabaye dufite ibikombe bibiri mu kabati. Aba-Rayons nimuze tujye inyuma y'ubuyobozi bwacu dushake intsinzi, dushake ibikombe twunge ubumwe, tujye mu mahanga tuzane ibikombe mu Rwanda duheshe ishema Igihugu cyacu."

Sadate wavuye ku buyobozi bwa Rayon Sports mu 2020 afite umushinga ukomeye wa 'Gikundiro Stadium' yakumbuje Aba-Rayons ko umunsi umwe bazabyinira intsinzi muri iyi Stade yabo.

Yagize ati "Icyo nifuza ni iterambere rya Rayon Sports tukagera ku bintu bikomeye, tukaba imwe mu makipe akomeye kandi yubashywe muri Afurika. Ntabwo Rayon Sports yakabaye Ikipe yo ku rwego rw'u Rwanda gusa."

"Dufite umutungo udafitwe n'andi makipe muri Iki Gihugu witwa abafana, dushyize hamwe rero nta kintu cyatunanira twebwe nk'Aba-Rayons. Kimwe mu bikorwa bikomeye bikiri mu mishinga kandi ishimishije ni 'Gikundiro Stadium', yaba abariho cyangwa abazavuka, icyo nzi cyo nuko umunsi umwe tuzabyinira intsinzi nk'iyi muri iriya Stade ya Miliyoni 100 z'amadorali."

Gikundiro yaherukaga Igikombe cy’Amahoro mu 2016, na bwo itsinze APR FC, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2023/24.

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yageneye ubutumwa abatemera Ubuyobozi bwa Gikundiro buyobowenna Uwayezu  Jean Fidele nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Amahoro 2023
Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yageneye ubutumwa abatemera Ubuyobozi bwa Gikundiro buyobowenna Uwayezu Jean Fidele nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Amahoro 2023
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ateruye Igikombe cya Shampiyona mu birori byo kucyereka abafana byabaye kuri Stade ya Kigali nyuma y'akarasisi kavuye i Nyanza kugera i Kigali ku Cyumweru tariki 4 Kanama 2023

Rayon Sports yakoze akarasisi kavuye mu karere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo kagera  mu mujyi Kigali yishimira Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu 2016
Rayon Sports yakoze akarasisi kavuye mu karere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo kagera mu mujyi Kigali yishimira Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu 2016
Munyakazi Sadate yakumbuje abafana kuzabyinira intsinzi muri 'Gikundiro Stadium'
Munyakazi Sadate yakumbuje abafana kuzabyinira intsinzi muri 'Gikundiro Stadium'