Sadio Mané ukinira Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, yakunze kwerekana ko kuba yaragize amahirwe agakina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru, bikwiriye kugirira inyungu agace avukamo ka Bambali.
Kuri iyi nshuro agiye gushyira mu bikorwa umushinga mushya yise ‘SM10 AGRO Project’, aho azatanga amafaranga yo gushora mu buhizi bwiganjemo ubw’imbuto.
Uyu mushinga uzatanga akazi ku baturage barenga 1000 bo muri Bambali, banahabwe ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi bugezweho, kuko uzaba ufite n’ishuri ribyigisha.
Ubu buhinzi buzibanda cyane ku bw’imyembe, aho nyuma yo kuyihinga bazajya bayikoramo ibindi bicuruzwa nk’amavuta, imboga n’ibindi. Hazajya hasarurwa byibuze toni 50.000 buri mwaka.
Igikorwa cyo kubaka uyu mushinga w'ubuhinzi buzaba buri kuri hegitari 500, kizatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, kubaka aho uzakorera bikaba bizamara amezi 18.
Si ubwa mbere abikoze kuko mu 2020 yatanze arenga ibihumbi 700 y’Amayero yo kubaka ibikorwaremezo birimo ibitaro n’amashuri, anatanga mudasobwa ku banyeshuri.
Nyuma yaho hatashywe stade yubakiye abaturage ifite ibikoresho by'ibanze, ikaba yarubatswe aho yakiniraga umupira w’amaguru akiri muto.









Ibitekerezo 0