Hari ku munota wa 77 ubwo uyu musore wari wakiriye amarangamutima y'abatari bake kuri Stade Huye, yasimburwaga na Muhire Kevin ukinira Rayon Sports, maze abenshi mu bafana bereka umutoza w'Amavubi Torsten Frank Spittler ko batishimiye izi mpinduka, bavuza induru ndetse hari n'abavuze bati "Oya".
Izi mpinduka si abafana b'Amavubi gusa zitashimishije kuko na nyirubwite Sahabo Hakim yasohotse mu kibuga aseka gusa ubwo yatambukaga ku ntebe y'abasimbura nibwo yerekanye ko ababajwe no gukurwamo nyamara yari agifite byinshi byo gutanga.
Ibi yabyerekanye atera agacupa umugeri maze asakuza yiyamira avuga ijambo 'Oya'.
Yakurikiwe na Nshuti Innocent wari umaze gusimburwa na Sibomana Patrick 'Papy' ukinira Gor Mahia yo muri Kenya.
Sahabo yakomeje gusobanurira Nshuti iby'impinduka zimukorewe nubwo uyu Rutahizamu wa APR FC ntacyo yari gukora.
Izi mpinduka ntacyo zaje gutanga kuko umukino warangiye Amavubi anganyije na Zimbabwe 0-0 bituma u Rwanda ruyobora itsinda C (hakurikijwe inyajwi) n'inota rimwe runganya na Zimbabwe. Nigeria, Benin, Lesotho na Afurika y'Epfo zitarakina zifite ubusa.













































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0