Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere y’icyumweru yitegura umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’, umukino iyi kipe izakira kuri Stade ya Kigali.
Iyi myitozo ntiyakozwe na myugariro Abdul Rwatubyaye na rutahizamu Michael Sarpong bafite ibibazo by’uburwayi bishobora no kubabuza gukina uyu mukino wo mu mpera z’iki cyumweru.
Abakunzi ba Rayon Sports ariko bishimiye kubona mu kibuga umukinnyi wo hagati Fabrice Mugheni na rutahizamu Kevin 'Dambo' Ndayisenga, Umurundi wakinaga muri Jomo Cosmos yo muri Afurika y'Epfo, uri mu igeragezwa mu Nzove.
Biteganyijwe mu minsi ibanziriza uyu mukino Rayon Sports izabona umutoza wungirije mushya nkuko IGIHE yabitangarijwe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports utashatse ko izina rye ritangazwa.
Ati “Tugomba kuzuza itsinda ry’abatoza kuko turashaka umusaruro mwiza mu marushanwa y’imbere mu gihugu byanze bikunze kandi twabonye ko ari kimwe mu bidutesha amanota. Twatangiye ibiganiro na Saïd Abed Makasi kandi biragenda neza twizeye ko atangira akazi mbere yo kurangiza iki cyumweru.”
Uyu muyobozi yanemeje ko bamaze kumvikana n’Umutoza w’abanyezamu b’Ikipe y’Igihugu na AS Kigali, Thomas Higiro wasimbura Ikamba Mpinu Lems (Nkunzingoma Ramadhan) wasezeye ku kazi kubera kudahemberwa igihe.
Makasi wifuzwa muri Rayon Sports ubu atoza Espoir FC nk’umutoza wungirije. Afite inararibonye mu mupira w’amaguru kuko yakiniye amakipe menshi atandukanye.
Mbere yo gusoza gukina umupira w’amaguru mu 2012, Makasi yakiniye amakipe atandukanye nka Express FC (Uganda), Renaissance de Kigali (Rwanda), Kampala City Council FC (Uganda), SC Villa (Uganda), FC Brussels (U Bubiligi), KV Mechelen (U Bubiligi), FC Brussels (U Bubiligi) Sakaryaspor (Turikiya) Hapoel Petah Tikva (Israël), Maccabi Herzliya (Israël), Hapoel Be'er Sheva F.C (Israël), Difaa El Jadid (Maroc), Widad Fez (Maroc) Rayon Sport (Rwanda) na Espoir FC (Rwanda).
Uyu mutoza yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuva mu 2003 kugera mu 2009. Ari mu ikipe yakinnye igikombe cya Afurika rukumbi u Rwanda rwitabiriye muri Tunisia mu 2004, aho yanatsinze igitego RDC, igihugu cye cy’amavuko.






Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0