Ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena nibwo hamenyekanye amakuru ko Salongo agiye kuzana ikipe mu cyiciro cya kabiri. Ni ikipe isanzwe ihari ariko ikinamo abakiri bato.
Izaba yitwa Muyange FC isanzwe ibarizwa mu Murenge wa Nyamata.
Ku ikubitiro, Muyange FC yabanje kwegukana igikombe cy’irushanwa ryahuzaga amakipe yo muri uyu Mudugudu wa Muyange.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Salongo, yavuze ko yiteguye kuzana ikipe ye mu cyiciro cya kabiri kandi yiganjemo abakiri bato banafite uburere.
Ati “ Ikipe yitwa Muyange FC ikinamo abana bakiri bato. Tumaze ibyumweru bitatu twitoza ndetse hari n’irushanwa twakinnye ry’amakipe arindwi yo mu Murenge wa Nyamata, twegukana igikombe.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko ikiranga iyi kipe agiye kuzana mu cyiciro cya kabiri, ari ikinyabupfura abakinnyi bafite ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge bigiye kumara urubyiruko rwacu.
Ati “Mfite abana bazi ubwenge batanywa ibiyobyabwenge. Ni abana bafite ikinyabupfura kuko nicyo cya mbere tubigisha. Ferwafa ikwiye kutwegera kugira ngo idushyigikire kuko turimo kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Abajijwe aho gusaba kuba Umunyamuryango wa Ferwafa bigeze, Salongo yasubije ko hari ibyihutirwaga byabanje ariko nabyo biri mu nzira mu minsi iri imbere.
Ati “Twabanje kubanza kumenya ko twabona abakinnyi. None ubu twamaze kubabona, igikurikiyeho ni ugushaka ibyangombwa byose bisabwa tukabijyana muri Ferwafa dusaba kuba umunyamuryango w’iri shyirahamwe.”
Peter Otema wakiniye Rayon Sports FC, Police FC, Musanze FC n’izindi, niwe mutoza mukuru w’iyi Muyange FC, akaba ayimazemo amezi agera ku umunani.
Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, yakunze kumvikana avuga ko afasha abakinnyi batandukanye hano mu Rwanda akaba imiti ituma batsinda ibitego, abandi bakabona amakipe meza ndetse yongeye gushimangira ko n’ubu hari abo bafitanye amasezerano yo kubafasha kuguma mu bihe byabo byiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!