Karenzi Sam usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio Fine FM, yari amaze imyaka ine ari Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Ati “Mbandikiye ngira ngo mbamenyeshe ubwegure bwanjye nk’Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC. Icyemezo gishingiye ku mpamvu yanjye bwite kandi ndabizeza ubufasha ku Ikipe yanjye nkunda ya Bugesera FC mu gihe bwaba bukenewe.”
Karenzi Sam yavuzweho kuba ari mu bashobora kuvamo Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ariko abitera utwatsi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Nzeri, yagize ati “Nta bihari, sinakubeshya”.
Uyu mugabo uri mu banyamakuru b’imikino bakunzwe cyane mu Rwanda, aheruka kugirwa Umuyobozi wa Radio Fine FM yatangiye gukora mu ntangiriro z’ukwezi gushize k’Ukwakira ubwo yari avuye kuri Radio 10 yakoreye umwaka umwe.
Sam Karenzi yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy’imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga umwuga w’Itangazamakuru.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!