Ni umugabo utarahiriwe n’umwaka umwe gusa yari amaze muri Kiyovu Sports, cyane ko yagowe n’ibibazo by’uburwayi n’ibindi birimo kwitana ba mwana ku musaruro muke w’iyi kipe.
Abicishije kuri Instagram, yasangije ubutumwa abamukurikira, burimo gusezera kuri Kiyovu Sports, cyane ko yasoje amasezerano ye.
Yagize ati "Byari urugendo rwiza twagiranye na Kiyovu Sports, ariko nta kundi ngomba kubasezera. Nzabakumbura mwese kandi mbifurije amahirwe masa mu bihe biri imbere. Murakoze cyane Kiyovu."
Muri Gicurasi 2020 nibwo uyu rutahizamu yatandukanye na Sunrise FC yakiniye imyaka ine, asinyira Kiyovu Sports amasezerano y‘umwaka umwe atanzweho agera kuri miliyoni 7 Frw.
Mu mwaka yari ayimazemo yagiye ahura n’imvune zatumye adatanga umusaruro yari yitezweho. Muri shampiyona ya 2020-21 yatsinze ibitego 3 mu mikino 5 yakinnye.
Kugeza ubu ntabwo ikipe uyu rutahizamu azerekezamo yari yamenyekana, nubwo mu ziri kuvugwa harimo Rayon Sports FC na Musanze FC yari yamwifuje mbere y’uko asinyira Kiyovu.
Samson Babuwa yageze muri Sunrise FC mu mwaka wa 2016-2017 avuye mu ikipe ya El Wasta yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri. Mu mikino 22 yakinnye muri iyi kipe yatsinzemo ibitego birindwi atanga imipira 10 yavuyemo ibitego.
Mu myaka ine yamaze akinira ikipe ya Sunrise FC yayitsindiye ibitego 42.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!