00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samuel Gueulette yabonye ikipe nshya muri Romania

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 September 2026 saa 09:44
Yasuwe :

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Samuel Gueulette, yatandukanye na RAAL La Louvière yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, ajya muri UTA Arad yo mu Cyiciro cya Mbere muri Romania.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ni bwo RAAL La Louvière yashimiye uyu mukinnyi, ari na bwo UTA Arad na yo yamuhaga ikaze nk’umukinnyi wayo mushya.

Mu mwaka ushize wa 2025, ni bwo Samuel yongereye amasezerano y’imyaka ine mu Ikipe ya RAAL La Louvière, ariko mu gihe yari asigaje imyaka itatu akaba yhise ayivamo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ufite agaciro k’ibihumbi 500$ [asaga miliyoni 800 Frw], yari amaze imyaka itanu mu Bubiligi, akaba ari n’umwe mu bafashije RAAL La Louvière kuzamuka iva mu Cyiciro cya Kabiri.

Samuel Léopold Marie Gueulette ushobora gukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu cyangwa afasha ba myugariro, yakiniye andi makipe atandukanye arimo Tubize na Roeselare zombi zo mu Bubiligi.

Mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, amaze guhamagarwa inshuro 12, ndetse ni umwe mu bitezwe ubwo izaba itangiye imikino yo gushaka itike yo kuzajya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Samuel Gueulette agiye gukinira UTA Arad yo mu Cyiciro cya Mbere muri Romania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages