Sanda yageranye na bagenzi be batatu mu Rwanda tariki 22 Ukuboza 2023, mu igeragezwa ryiteguraga Mapinduzi Cup nk'igipimo aba bakinnyi bagombaga kwerekaniramo ubuhanga bwabo mu gihe bashimwa n'ubuyobozi bw'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu bakaba bahabwa amasezerano.
Soulei Sanda ukomeie kwitwara neza, yanyuze amaso ya benshi haba mu mukino APR FC yanganyijemo na Simba SC, abishimangira ubwo Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yatsindaga Young Africans SC ibitego 3-1 harimo n'icye cya mbere.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko uyu musore yashimwe n'ubuyobozi bwa APR FC ndetse agiye guhabwa amasezerano y'imyaka ibiri ku buryo ari gushakirwa ibyangombwa ngo azakine Shampiyona y'uyu mwaka.
APR FC izatangira igice cya kabiri cya Shampiyona ku Munsi wa 17 ubwo izaba yakiriwe na Police FC tariki 21 Mutarama. Ni nyuma y'uko umukino yagombaga kwakiramo Marines FC tariki 13 Mutarama wagizwe ikirarane kubera imikino ya Mapinduzi Cup ikomeje gukina.
APR FC irakina na Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Mutarama, mu mukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup.
Imikino y'umwanya wa nyuma n'uwa gatatu iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 13 Mutarama 2024.










Ibitekerezo 0