Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2018, Rayon Sports yakiriye AS Muhanga mu mukino wabaye iminsi itatu nyuma yo gutsindwa na APR FC.

Ibi byatumye uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali utitabirwa cyane n'abakunzi ba Rayon Sports bababajwe n'imyitwarire y'ikipe yabo mu mukino iheruka.

AS Muhanga yaje muri uyu mukino ishaka intsinzi yari gutuma ihita ijya imbere ya Rayon Sports.

Byatumye umutoza wayo Abdul Mbarushimana wahoze atoza Rayon Sports akoresha ba rutahizamu batatu; Habimana Yussuf, Ntirushwa Aimee na Yannick Bizimana.

Ku munota wa 24 Gilbert Mugisha yazamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo awuha Jonathan Raphael DaSilva, rutahizamu w'umunya-Brazil wabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere ariko ntiyashobora kureba mu izamu ryari ririnzwe na Munyaneza Jacques.

Mugisha Gilbert yahushije ubundi buryo bubiri bwari kubyara igitego cya Rayon Sports byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje kugaragaza inyota yo gushaka igitego. ku munota wa gatatu gusa w'iki gice yahise ikibona.

Ni ku mupira wazamukanywe na Manishimwe Djabel awucomekera rutahizamu w'umunya-Ghana Michael Sarpong, wahindukiranye Ndayishimiye Dieudonne atera ishoti mu izamu.

Uyu rutahizamu yujuje igitego cya gatandatu ahita ayobora ba rutahizamu muri shampiyona y'u Rwanda, aho akurikiwe na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports ufite ibitego bitanu.

Mu minota yakurikiyeho amakipe yombi yakoze impinduka; AS Muhanga yinjiza Lomami André mu mwanya wa Bizimana Yannick naho Rayon Sports, iha umwanya Donkor Prosper na Mutsinzi Ange, basimbura Rwatubyaye Abdul na Djabel Manishimwe.

Izi mpinduka ntacyo zahinduye ku mukino waranzwe no gutinza iminota ku munyezamu Bashunga Abouba, wakinnye uyu mukino nyuma yo guterwa amabuye n'abantu batazwi mu rukerera rwo kuwa Kane, ariko umukino urangira atinjijwe igitego ahubwo ahesheje Rayon Sports arindira amanota atatu n'igitego 1-0 imbere ya AS Muhanga.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric, Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Djabel Manishinimwe, Raphael DaSilva, na Michael Sarpong.

AS Muhanga: Munyaneza Jacques, Ndayishimiye Dieudonne, Hakundukize Adolphe, Yussuf Habimana, Yannick Bizimana, Ntirushwa Aimee, Rucogoza Elias, Bigirimana Shaban, Kagaba Obed, Bizimana Noël, na Turatsinze John.

Abakinnyi n'umutoza ba Rayon Sports bongeye kutishimira imisifurire
Abakinnyi n'umutoza ba Rayon Sports bongeye kutishimira imisifurire
Abdul Mbarushimana yahanganaga na Rayon Sports yigeze gutoza
Abdul Mbarushimana yahanganaga na Rayon Sports yigeze gutoza
AS Muhanga yasoje umukino isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura ariko biranga
AS Muhanga yasoje umukino isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura ariko biranga
Bashunga Abouba yakinnye uyu mukino anitwara neza nubwo aherutse guterwa n'abafana bamushinja gutsindisha Rayon Sports
Bashunga Abouba yakinnye uyu mukino anitwara neza nubwo aherutse guterwa n'abafana bamushinja gutsindisha Rayon Sports
Didier Nkurunziza wagiye mu kibuga asimbuye agerageza gusatira
Didier Nkurunziza wagiye mu kibuga asimbuye agerageza gusatira
Eric Rutanga ari mu bagoye AS Muhanga mu gice cya mbere
Eric Rutanga ari mu bagoye AS Muhanga mu gice cya mbere
Gacinya Chance Dennis wahoze ayobora Rayon Sports (wambaye ingofero) ntabwo akicara mu myanya y'icyubahiro
Gacinya Chance Dennis wahoze ayobora Rayon Sports (wambaye ingofero) ntabwo akicara mu myanya y'icyubahiro
Iyo AS Muhanga itsinda uyu mukino yari kurara imbere ya Rayon Sports
Iyo AS Muhanga itsinda uyu mukino yari kurara imbere ya Rayon Sports
Masudi Djuma areba umukino w'ikipe yahoze atoza ubu bahanganye ku gikombe cya shampiyona
Masudi Djuma areba umukino w'ikipe yahoze atoza ubu bahanganye ku gikombe cya shampiyona
Michael Sarpong niwe wongeye gutabara Rayon Sports, atsinda igitego cya gatandatu
Michael Sarpong niwe wongeye gutabara Rayon Sports, atsinda igitego cya gatandatu
Mu minota ya nyuma Yannick Mukunzi yavunitse, aha Iradukunda Eric Radu yamubazaga uko yiyumva
Mu minota ya nyuma Yannick Mukunzi yavunitse, aha Iradukunda Eric Radu yamubazaga uko yiyumva
Muhirwa Prosper wigeze kuba Visi perezida wa Rayon Sports ubu uri mu bihano bya CAF
Muhirwa Prosper wigeze kuba Visi perezida wa Rayon Sports ubu uri mu bihano bya CAF
Mutsinzi Ange Jimmy yishyushya mbere yo kujya mu kibuga asimbuye
Mutsinzi Ange Jimmy yishyushya mbere yo kujya mu kibuga asimbuye
Niyonzima Olivier Sefu usanzwe ukina yugarira muri uyu mukino yakinaga inyuma ya ba rutahizamu
Niyonzima Olivier Sefu usanzwe ukina yugarira muri uyu mukino yakinaga inyuma ya ba rutahizamu
Nubwo Mazimpaka akiri umukinnyi yageragezaga kugira inama bagenzi be
Nubwo Mazimpaka akiri umukinnyi yageragezaga kugira inama bagenzi be
Rutahizamu DaSilva yabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere
Rutahizamu DaSilva yabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere
Saidi Ndabaniwe (hagati) wahoze akinira Raypn Sports kuva 1995-2001 ari mu barebye uyu mukino
Saidi Ndabaniwe (hagati) wahoze akinira Raypn Sports kuva 1995-2001 ari mu barebye uyu mukino
Umunyamabanga wa Rayon Sports, King Bernard na Visi perezida wayo Muhirwa Frederic bita Freddy ntabwo bishimiraga uko ikipe yabo yitwaraga
Umunyamabanga wa Rayon Sports, King Bernard na Visi perezida wayo Muhirwa Frederic bita Freddy ntabwo bishimiraga uko ikipe yabo yitwaraga
Umunyezamu Andre Mazimpaka Rayon Sports yavanye muri Musanze FC niwe wakoze akazi gasanganywe Nkunzingoma Ramadhan
Umunyezamu Andre Mazimpaka Rayon Sports yavanye muri Musanze FC niwe wakoze akazi gasanganywe Nkunzingoma Ramadhan