Crespo yavuze ko kuva yavunikira ku mukino wabahuje n’Amagaju,abaganga ba Police bakomeje kumwitaho ndetse no kugeza atakiri muri iyi kipe.

Yagize ati”navunikiye mu mukino wa shampiyona twakinnye n’Amagaju FC ku kibuga cya Nyagisenyi ku itariki ya 23 Ugushyingo 2013. Kuva icyo gihe abaganga ba Police FC bakomeje kumvura no kunkurikirana, ndetse nkomeza no guhembwa no kwitabwaho nk’abandi bakinnyi kuko twari dufite n’ubwishingizi. Amasezerano yanjye yo gukinira Police FC yaje kurangira tariki ya 5 Nyakanga 2015.Nyuma y’uko amasezerano yanjye arangiye, byaje kugaragara ko imvune yanjye igomba gukira ari uko habayeho igikorwa cyo kubagwa”.

Crespo yakomeje avuga ko nubwo atari akiri umukinnyi wa Police FC nyuma yo kurangiza amasezerano, yiyambaje ubuyobozi bwayo kugira ngo afashwe kuvuzwa kuko iki gikorwa cyasabaga ubushobozi bumurenze.

Yagize ati”nyuma yo kumenyeshwa ko imvune yanjye ikomeye ubwo nakorerwaga isuzuma no kubwirwa ko nakira ari uko mbazwe iyo mvune yo mu ivi, mu kwezi kwa Nzeri 2015, nandikiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mbasaba ubufasha bwo kumvuza kuko numvaga narakoranye neza na bo.

Ntibyatinze kuko nyuma y’igihe gito barampamaganye bamenyesha ko bazamfasha ibintu byose bijyanye no kumvuza iyo mvune”.

Sebanani Emmanuel yakomeje avuga ko yabazwe imvune mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ukuboza 2015, igikorwa cyo kumubaga kikaba cyarabereye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal mu Mujyi wa Kigali ndetse kigenda neza.

Kuri uyu wa 18 Ukuboza, Crespo yavuze ko ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo yabanye na yo neza ari umukinnyi wa Police FC mu gihe cy’imyaka ibiri.

Yagize ati:”nagize imvune nkiri umukinnyi wayo bagerageza kumvura ndetse n’amasezerano arangiye ntibantererana bakomeza kumfasha baramvuza, ndabagwa none abaganga banyijeje ko nakize, ku buryo bambwiye ko mu kwezi kwa mbere umwaka utaha nzatangira imyitozo ndetse mu kwezi kwa Gashyantare 2015, nzagaruka mu kibuga nkakina amarushanwa anyuranye”.

Crespo avuga ko yakwishimira kuzagaruka muri Police FC, ariko bitanashobotse akajya mu yindi kipe,azahora azirikana iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuko bamubaye hafi cyane.

Umuvugizi wa Police FC, CIP Jean de Dieu Mayira, yavuze ko kimwe n’undi wese, nta kuntu uyu mukinnyi atari gufashwa kuvuzwa kuko ari umuco iyi kipe isanganywe wo gufasha abakinnyi bayo.

Yagize ati:” Crespo yari umukinnyi wacu,adukinira neza aza kugira ibyago aravunika, ntabwo rero twari kumutererana.Turamwifuriza ko yakira neza akagaruka mu kibuga akongera kugaruka ku rwego rwe rwiza yari ariho rw’imikinire.Tubonye ahagaze neza nta mpamvu yatuma tutamugarura akadukinira, ariko abonye indi kipe, turamwifuriza kuzayigiramo amahirwe”.

Crespo arashimira ubuyobozi bwa Police kuba bwaramubaye hafi
Crespo arashimira ubuyobozi bwa Police kuba bwaramubaye hafi