Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026, ni bwo Ikipe y’Amagaju FC iri kwitegurira umwaka w’imikino wa 2026/27 mu Karere ka Musanze yahaye ikaze uyu mukinnyi.
Uyu Munya-Uganda ni umwe mu banyezamu bagaragaza urwego rwo hejuru, ndete mbere y’uko asoza amasezerano yari afitanye na Mukuru VS akaba yaravuzwe mu makipe akomeye arimo APR FC na Rayon Sports.
Mu guha ikaze uyu mukinnyi, Ikipe y’Amagaju FC yagize iti “Amagaju FC yishimiye gusinyisha umwaka umwe umunyezamu Sebwato Nicholas wakiniraga Mukura VS. Tunejejwe no kumwakira mu muryango, tunamwifuriza amahirwe mu rugendo rushya.”
Sebwato yakiniraga Mukura VS kuva mu 2021, aho yabanje gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, arangiye asinya andi y’imyaka ibiri mu 2023.
Ni we watowe nk’umunyezamu mwiza wa Shampiyona ya 2024/25 mu Rwanda, ahigitse Pavelh Ndzila wakinirga APR FC na Khadime Ndiaye wakiniraga Rayon Sports.
Andi makipe yakiniye ni Villa SC, Onduparaka FC na Bright Stars FC z’iwabo muri Uganda ndetse na Sofapaka FC yo muri Kenya.
Sebwato yasinye nyuma y’uko Amagaju FC ahaye akazi Umutoza Nshimiyimana Canisius, na rutahizamu Ayilara Samson Oladosu na Nzau Dimbumba Jordan na bo bavuye muri Mukura VS.
Hari kandi abandi bakinnyi nka Irutingabo Jean Boris, Niyonkuru Jean Pierre, Akingbande Gbenga David, Tuyisenge Pacifique, Potty Masimango na Ishimwe James basinyishijwe n’iyi kipe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!