Imikino ya ½ yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026.
Umukino wa Maroc na Nigeria watangiye wihuta cyane, amakipe yombi ahushanya uburyo bukomeye bw’ibitego bwabonwaga na Brahim Díaz na Ademola Lookman.
Ku munota wa 30, Maroc yabonye coup-franc nziza, Achraf Hakimi ayiteye umupira uca hejuru gato cyane y’izamu.
Muri iyi minota, ikipe iri mu rugo yasatiraga cyane ariko kuboneza mu izamu bikomeza kuyigora.
Ku munota wa 39, Ismael Saibari yahushije igitego ku ishoti ryiza yateye ari mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Stanley Nwabali umupira araryama awukuramo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Maroc yatangiranye igice cya kabiri imbaraga isatira cyane ariko ab’inyuma ba Nigeria bakabyitwaramo neza.
Mu minota 75, umukino watuje amakipe yombi atangira gukinira cyane mu kibuga hagati, bityo uburyo bw’ibitego buragabanyuka.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya ubusa ku busa, hashyirwaho 30 y’inyongera.
Iyi minota yihariwe na Maroc kuko Nigeria yari yasubiye inyuma bigaragara ari nako umunyezamu Nwabali akuramo imipira myinshi yaterwaga.
Iminota 120 yarangiye amakipe yombi yakomeje kunganya ubusa ku busa, bityo hitabazwa penaliti.
Maroc yazitwayemo neza, umunyezamu Yassine Bounou akuramo ebyiri, mu gihe Neil El Aynaoui, Eliesse Ben Seghir, Achraf Hakimi na Youssef En-Nesyri bazitsinze.
Ku ruhande rwa Nigeria, umunyezamu Stanley Nwabali yakuyemo penaliti imwe, icyakora bagenzi be Samuel Chukwueze na Bruno Onyemaechi barazihusha.
Muri rusange, umukino warangiye Maroc yatsinze Nigeria penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120.
Undi mukino wa ½, Sénégal yasezereye Misiri iyitsinze igitego 1-0 cya Sadio Mané bityo isubira ku mukino wa nyuma iherukaho mu 2021 ubwo yegukanaga iri rushanwa.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 uzahuza Sénégal na Maroc ku Cyumweru Saa 21:00. Ni mu gihe Misiri na Nigeria zizahatanira umwanya wa gatatu ku wa Gatandatu Saa 18:00.














Ibitekerezo 0