Bugesera FC umwaka ushize yagize ibibazo by’abatoza, aho yatangiranye na Kanyankore Gilbert Yaoundé aza kwirukanwa, ihabwa Bizimungu Ally nawe yirukanwa atamazemo amezi atatu asimburwa na Hitimana Thierry nawe wasimbuwe na Jimmy Ndizeye.
Iri hinduranya ry’abatoza rya buri gihe ryatumye umusaruro uba mubi iyi kipe irangiza umwaka ari iya 11 mu gihe mu mwaka wari wabanje yari iya gatanu inyuma ya Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali.
Kuri iki Cyumweru tariki 26 Kanama iyi kipe yatangaje ko yamaze gusinyisha Seninga Innocent amasezerano y’umwaka akaba yahawe inshingano zo kubaka ikipe ikomeye.
Umunyamabanga w’iyi kipe Sam Karenzi aganira na IGIHE yagize ati “Seninga ni umutoza mwiza dufitiye icyizere ko azadufasha. Twamusabye kubaka ikipe ishimisha abaturage kandi birumvikana ni uko izaba ikina neza inatsinda.”
Yongeyeho ati “Ibyo we yadusabye ni ukumufasha kubona abakinnyi beza. Hari abo dusanganywe ikizakorwa ni ukwicara tukareba imyanya akeneye kongeramo imbaraga tukareba uko twamuha abo ashaka.”
Seninga yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo ASPOR FC mu cyiciro cya kabiri, Isonga FC, Kiyovu Sports, Etincelles FC, Police FC na Musanze FC yagiyemo mu mikino ya nyuma ya shampiyona y’umwaka ushize yarangira agatandukana nayo.
Kuri ubu ni n’umutoza wungirije mu Mavubi aho akorana na Mashami Vincent na Jimmy Mulisa mu gutegura umukino u Rwanda ruzakiramo Côte d’Ivoire mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019.



















TANGA IGITEKEREZO