00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sepp Blatter yumiwe! FIFA yasubikiye Amerika ikarita itukura yahawe urw’amenyo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 July 2026 saa 01:37
Yasuwe :

Sepp Blatter wahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), yagaragaje ko uru rwego rugeze aharindimuka, nyuma y’uko rufashe icyemezo cyo gusubika ikarita itukura yahawe Folarin Balogun ukinira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku busabe bwa Donald Trump.

Uyu rutahizamu ngenderwaho wa Amerika, yeretswe iyi karita igihe bakinaga na Bosnie-Herzégovine mu mukino wa 1/16 cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera iwabo, babona itike yo kuzahura n’u Bubiligi muri ⅛.

FIFA yatangaje ko “Hashingiwe ku ngingo ya 27 y’amategeko ngengamyitwarire ya FIFA, igihano cyo gusiba umukino umwe gisubitswe by’agateganyo mu gihe cy’umwaka umwe.”

Ni icyemezo cyatunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, kuko bitari bikwiriye ko iyi kipe ya USMNT yoroherezwa igihano kugira ngo izahatane ku mukino ukurikira.

Nyuma yo kubona iki cyemezo, Sepp Blatter, yifashishije imuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yumiwe cyane bitewe n’uyu mwanzuro ubogamye.

Ati “Amakarita atukura ntabwo akurwaho n’ibiganiro bya politiki byabereye kuri telefone. Akurwaho n’amategeko, ibimenyetso n’inzego zigenga.”

“Niba Perezida wa Amerika na Perezida wa FIFA babyinjiyemo, umukinnyi agakurirwaho igihano mbere y’umukino wo gukuranwamo, ntabwo ikibazo gihari kizakemuka. FIFA, uragana he?”

Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), na ryo ryashyize hanze itangazo rivuga ko ritemeranya n’ibyakozwe na FIFA, bifatwa nko kurenga ku mategeko.

Yagize iti “Umwanzuro w’ejo wo gukuraho ikarita itukura igasubikwa mu gihe cy’umwaka aho gusiba umukino ukurikira kuri Folarin Balogun, ni ukurenga umurongo.”

“Umupira w’amaguru cyangwa indi siporo yose, igendera ku mategeko, atuma habaho amahirwe angana, kubahana n’ubunyangamugayo. Rimwe na rimwe amategeko aba yoroshye kuyasobanukirwa. Kuri iyi nshuro si ko byagenze. Ibi ntibikwiriye mu irushanwa, aho abandi bakinnyi bakoze ibihano byabo.”

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bubiligi (RBFA), na ryo ryashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ryatunguwe n’icyemezo cyafashwe na FIFA kuri uyu mukinnyi, ndetse rigiye gutanga ikirego ku bw’akarengane yagiriwe.

Folarin Balogun yeretswe ikarita itukura nyuma yo gukora ikosa rikomeye
Folarin Balogun ntiyagombaga kuzakina n'u Bubiligi kubera ikarita itukura, ariko yasubitswe mu gihe cy'umwaka
Folarin Balogun yeretswe ikarita ari we mukinnyi Amerika igenderaho
Umubano wa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Perezida wa Amerika, Donald Trump, uri kwibazwaho kuko uri kugira ingaruka mu mupira w'amaguru
UEFA ntabwo yemeranya n'icyemezo cya FIFA cyo gukuriraho Amerika ikarita itukura
Sepp Blatter yatunguwe n'icyemezo FIFA yafashe cyo gukuraho ikarita itukura kuri Amerika mu Gikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages