Iyi kipe ifitanye umukino ukomeye n’Amavubi kuri iki Cyumweru tariki 9 Nzeri, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Baje ari abantu 41 muri rusange barimo abakinnyi 22 biyongera kuri myugariro Eric Bertrand Bailly umaze iminsi ibiri mu Rwanda, we waje mbere y’abandi ku mpamvu zitigeze zimenyekana.
Ntabwo bifuje kuvugana n’itangazamakuru, ubishinzwe witwa Dedi Ligue Roger yavuze ko bananiwe bagiye kuruhuka, ko bizakorwa nyuma.
Ku kibuga cy’indege iyi kipe yakiriwe n’abayobozi batandukanye na FERWAFA barimo na Perezida wayo (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène by’umwihariko wahaga ikaze mugenze we Augustin Sidy Diallo uyobora ishyirahamwe rya ruhago muri Côte d’Ivoire.
Umukino uzahuza aya makipe ni uwa kabiri mu itsinda H mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika mu 2019, ukaba usobanuye byinshi kuko yose yatsinzwe uwa mbere.
Côte d’Ivoire yatsinzwe na Guinea 3-2 naho u Rwanda rutsindwa na Centrafrique 2-1.
Côte d’Ivoire yazanye abakinnyi bafite amazina akomeye i Burayi nka Serge Aurier ukinira Tottenham Hotspurs, Seri Jean Michaël wa Fulham zo mu Bwongereza, Lamine Koné wa Strasbourg mu Bufaransa, Cheick Doukouré wa Levante muri Espagne, Franck Kessie wa AC Milan mu Butaliyani n’abandi.
By’umwihariko irindi zina rizwi cyane ni iry’umutoza wayo wungirije, Kolo Touré wahoze ari myugariro ukomeye i Burayi mu makipe nka Arsenal, Manchester City na Liverpool.
Uyu yari kumwe na Côte d’Ivoire yanyagiye Amavubi ibitego 5-0 kuri stade Amahoro mu 2011 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2012.



















TANGA IGITEKEREZO